Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Akazi mugiye mo muzaba muhagarariye igihugu _DIGP Vincent Sano abwira abapolisi bagiye muri Centrafrique

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yabwiye abapolisi bagiye mu butumwa muri Repubulika ya Centrafrique ko bagomba gusigasira akazi bagiye mo kuko ntibahagarariye Polisi y’u Rwanda ahubwo igihugu.

Aba Bapolisi 320 babibwiwe n’uyu muyobozi mu butumwa  yabagejejeho ku wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, aho aba Bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA.

Abahawe impanuro ni abapolisi 320 bagize amatsinda abiri, RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva, bazakorera i Bangui mu murwa mukuru n’itsinda RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na CSP Jules Rutayisire, bazakorera ahitwa Kaga Bandoro.

DIGP Sano yabibukije ko akazi bagiyemo badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, bahagarariye n’Igihugu bakaba basabwa kwitwara neza birinda icyagisiga icyasha.

Yagize ati “Akazi mugiyemo muzaba muhagarariye Igihugu kubera ko mugiye kwambuka umupaka, mukagakorera hanze y’Igihugu. Mwoherezwa n’Igihugu kugira ngo mujye gukora akazi kajyanye n’inshingano za Polisi, mugakorera mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye. Impanuro muhabwa ziba zishimangira ibyo muba mwaratojwe, mugomba kubihuza n’akazi mugiyemo mukitwara neza muhesha isura nziza igihugu muhagarariye.”

DIGP Sano yibukije aba Bapolisi ko abababanjirije bakoze neza, abasaba kubyubakiraho bakarushaho kubiteza imbere, imbogamizi bahuye nazo zijyanye n’imiterere y’ikirere, umuco n’ibindi, bakamenya uko babyitwaramo neza.

Agira ati “Kugira ngo muzasohoze inshingano zanyu neza mutera ikirenge mu cy’ababanjirije, mugomba kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubushake n’umwete, ni cyo gituma mumaze igihe mwiga nyuma yo kuba mwaratoranyijwe kubera ko mwagiriwe icyizere na Polisi ndetse n’igihugu.”

DIGP Sano akomeza abasaba kuzashyira imbere kumvira abayobozi, kubaha amabwiriza ajyanye n’akazi, kuzafata neza ibikoresho, buri muntu mu kazi ashinzwe babirinda, birinda ubwabo kandi banirinda uburangare no guta umwanya ku mbuga nkoranyambaga, bagakomeza gukunda Igihugu no kugihesha agaciro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities