Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

“Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu bidindiza iterambere ry’abagore n’abakobwa”

Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), Ndine Umutoni Gatsinzi, avuga ko hakiri imbogamizi nyinshi zibuza abagore gutera imbere cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi yabigarutseho ku wa 30 Nzeri 2024 mu nama rusange ya 23 y’Inteko Rusange y’Inama y’igihugu y’Abagore. Ubwo yagaragaza ikibazo cy’abangavu bakomeje guhohoterwa bagaterwa inda zitateguwe kandi bataruzuza imyaka y’ubukure.

Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abangavu n’abagore ntikijya kibura kuri gahunda y’abaganira ku iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange kuko ari ibikorwa byangiza ahazaza habo.

Ndine Umutoni Gatsinzi avuga[H1]  ko hakiri imbogamizi nyinshi zibuza abagore n’abangavu gutera imbere zirimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse bamwe baterwa inda zitateguwe. Ibi ni kimwe mu bikwiye guhagurukirwa kuko imibare yabo igenda yiyongera.

Agira ati “Twavuze abana b’abakobwa b’abangavu babyara imburagihe, uyu mwaka wa 2024, guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena, RBC batwereka ko abana bamaze kubyara bagera ku bihumbi 10.480 mu mezi atandatu ya mbere ya 2024 gusa.”

Iyi mibare igaragaza ko muri abo babyaye harimo 55 bari munsi y’imyaka 14, bivuze ko bafite hagati ya 12 na 14, mu gihe abagera ku 2.446 bari hagati ya 14 na 17.

Akomeza agira ati “Abasa n’aho ari bakuru bagera ku bihumbi umunani ni bo bafite hagati y’imyaka 18 na 19. Iki na cyo ni ikibazo kitwugarije, birimo rya hohoterwa navugaga rikorerwa abana, abakobwa ndetse n’abagore dukeneye kucyumva nk’ikibazo kiduhangayikishije kandi noneho nkatwe twasezeraniye Perezida wa Repubulika kutihanganira ibi bibazo by’ihohoterwa, umusanzu wacu na wo urakenewe cyane kugira ngo iyi mibare tuyigabanye ku buryo bufatika. Nituguma kuri uyu muvuduko uyu mwaka ubwo twawurangiza tugeze ku bihumbi 20 birenga.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, atangaza ko bitumvikana ukuntu abantu bakomeza guhishira abatera inda abangavu nyamara bangiza abana bose badatoranyije.

Agira ati “Ntabwo byumvikana kandi kubona umugabo atera abana inda akabikora rimwe, kabiri, gatatu turi aho tubizi, duturanye tumuzi. Ibi birababaje! Ntiwibuke ko nawe ufite umwana w’umukobwa urera. Urabyiruye, uyu murozi umunsi umwe nawe ashobora kukugeraho. Uhishira rero umurozi akakumara ku rubyaro.”

Mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19.406.

Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534.

Panorama


Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities