Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu Rwanda hagiye koherezwa inzobere zifasha mu guhangana na Virusi ya Marburg

Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (CDC) cyatangaje ko cyiteguye kohereza inzobere mu Rwanda ngo zifatanye n’itsinda ry’u Rwanda mu guhangana na Virusi ya Marburg.

Indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda, ndetse kugeza ubu imaze guhitana abantu icyenda naho abandi 18 barakitabwaho n’abaganga.

Itangazo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa 30 Nzeri 2024 rigaragaza ko kuva mu 2002 gifite ibiro mu Rwanda cyagize uruhare mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye, ndetse n’ubu cyiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya virusi ya Marburg yagaragaye mu gihugu.

CDC yagaragaje ko isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu kongerera ingufu urwego rw’ubuzima muri gahunda yo kurwanya indwara zandura harimo gahunda y’amahugurwa ku byorezo (Field Epidemiology Training Program) ifasha mu gukurikirana indwara z’ibyorezo.

Itangazo riragira riti “CDC izohereza inzobere mu guhanga n’ibyorezo zizafasha igihugu mu gukomeza gukurikirana no guhangana n’iki cyorezo. Abo bantu bazakoresha ubunararibonye bafite mu guhangana na virusi ya Marburg n’izindi bimeze kimwe bakuye mu bindi bihugu mu guhangana n’ibyorezo, gushakisha abahuye n’abanduye, gupima muri za laboratwari, gutahura no gukumira ibyorezo ku mipaka no mu bitaro.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS riherutse gutangaza ko rizohereza inzobere zirindwi zizakorana n’itsinda ry’Abanyarwanda bari guhangana n’iki cyorezo kugira ngo gikumirwe mu gihe gito.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ku wa 29 Nzeri 2024 yabwiye itangazamakuru ko hashyizweho itsinda ryihariye riri guhangana na Marburg, ndetse ngo abantu barenga 300 bahuye n’abanduye bamaze kubageraho no gutangira kubapima.

Ati “Ahenshi kiri turasa nk’abamaze kubona imizi yacyo yose, bityo ntabwo twashyiraho amabwiriza abangamira ubundi buzima na byo ntabwo ari bwo buryo bwiza bwo guhangana na Marburg.”

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni umuriro mwinshi utunguranye, kuribwa umutwe, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka ndetse no kuva amaraso menshi.

Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku, kwirinda gukoranaho no gusangira ibikoresho binyuranye n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities