Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Abanyeshuri barasaba ko kwipimisha SIDA ku rubyiruko byaba itegeko

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari mu biganiro mpaka ku cyorezo cya SIDA

Mu gihe usanga hari abantu benshi batinya kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA cyane cyane ku rubyiruko, abanyeshuri biga mu mashuri  yisumbuye  ya APAER, Doctrina Vitae, APRED na Stars School bo basanga ahubwo Leta ikwiye kubigira itegeko, urubyiruko rwose rukajya rwipisha, kugira ngo buri wese arusheho kumenya kurinda ubuzima bwe.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro mpaka byahuje abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali ku wa 31 Werurwe 2016, byateguwe n’ihuriro ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda (ABASIRWA)  ku bufatanye n’Umuryango wita ku rubyiruko ruri mu mashuri n’urwayacikishirije (FESY) n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), muri gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abanyeshuri baturutse mu bigo bine byatoranijwe bo mu mujyi wa Kigali birimo APAER, APRED, Doctrina Vitae, Stars School ni bo bahuriye mu kigo  cy’ishuri ryisumbuye rya APAER riherereye mu murenge wa Rusororo, bajya impaka mu biganiro bifite insangayambatsiko zitandukanye.

Imwe mu nsanganyamatsiko bagarutseho ni ukwibaza niba kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bikwiye kugirwa itegeko, buri wese akajya amenya ko bimureba kandi utabikoze akaba arenze ku itegeko.

Kuri iyi ngingo n’ubwo abanyeshuri bari barimo impande ebyiri zihanganye, ku ruhande rumwe bakabyemeza, urundi ruhande bakabihakana ariko abanyeshuri muri rusange usanga bashyigikiye ko byaba itegeko kuri buri wese, cyane cyane ku rubyiruko, nkuko bamwe muri bo babiganiriye n’ikinyamakuru Panorama babivuga.

Muhawenimana Jamilla, umunyeshuri ku kigo cya Doctrina Vitae ati “Jyewe nsanga bibaye byiza hajyaho itegeko ryo kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kuri buri wese, byatuma abantu birinda, kuko n’ubusanzwe iyo umuntu yipimishije agasanga yaranduye bimutera ubwoba, ku buryo hari n’abatinya kujyayo kuko batinya kumva ibisubizo ku buzima bwabo kubera ko hari ubwo baba bikeka. Rero biramutse bibaye itegeko bajya batinya no kwishora mu ngesoz’ubusambanyi.”

Ntabwoba Ivan wiga ku kigo cya Stars School ati “kwipimisha bibaye itegeko nta muntu wajya utinyuka gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye,cyane cyane ko SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Umuyobozi wa ABASIRWA, Bwana BAHATI Innocent mu ijambo rye, yashimiye cyane aba banyeshuri kubera ubumenyi n’ibitekerezo bafite ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA.

Bwana Bahati Innocent yagize ati “Ibi biganiro biba bigamije guha urubuga urubyiruko  ngo basangire ibitekerezo n’ubumenyi bafite  ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya SIDA, bityo ibi bitekerezo aba banyeshuri batanze, tukaba twifuza ko byagera ku rundi rubyiruko ruri hirya no hino mu gihugu binyuze mu itangazamakuru.”

Iyi gahunga yo gukanguririra urubyiruko kurwanya icyorezo cya SIDA, binyuze mu biganiro mpaka yatangiriye mu mujyi wa Kigali kandi ihera mu bigo byamashuri ariko ikaba izakomereza no mu rundi rubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu, no mu bindi bigo by’amashuri aho biherereye hose mu Rwanda.

Panorama

Bahati Innocent, Umuyobozi wa ABASIRWA aganira n'abanyamakuru

Bahati Innocent, Umuyobozi wa ABASIRWA aganira n’abanyamakuru

4 Comments

4 Comments

  1. for more information

    June 22, 2016 at 04:09

    Great article.Thanks Again. Really Great.

  2. cruises from Sydney

    June 13, 2016 at 21:55

    There as certainly a lot to know about this topic. I love all the points you ave made.

  3. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 11:55

    Say, you got a nice article.Really looking forward to read more. Cool.

  4. Aaa

    May 23, 2016 at 23:44

    OSh35x some truly interesting details you have written.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities