Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Perezida Kagame yakurikiranye umukino wa PSG na Chelsea

Panorama Sports

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yari mu banyacyubahiro bitabiriye umukino aho yari yicaye mu mwanya w’icyubahiro ari kumwe na Nicolas Sarkozy wayoboye Ubufaransa mu mukino wahuje Paris Saint‑Germain na Chelsea F.C. wabereye kuri Stade ya Parc des Princes i Paris mu Bufaransa.

Uyu mukino wari mu mukino wa UEFA Champions League, waranzwe n’ishyaka n’ibitego byinshi byashimishije abafana bari bitabiriye iyo match. Perezida Kagame uzwiho gukunda cyane umupira w’amaguru, yigeze gutangaza ko nubwo ari umufana wa Arsenal F.C., anashyigikira PSG kubera ubufatanye iyi kipe ifitanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

PSG yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru, aho ku munota wa 10 umukinnyi Bradley Barcola yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na João Neves. Icyakora Chelsea ntiyacitse intege kuko ku munota wa 28 Malo Gusto yishyuye igitego ku mupira yari ahawe na Enzo Fernández.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 40, Ousmane Dembélé yacenze abakinnyi ba Chelsea atsinda igitego cya kabiri cya PSG, bituma amakipe ajya kuruhuka PSG iyoboye n’ibitego 2 kuri 1.

Mu gice cya kabiri Chelsea yongeye kwishyura ku munota wa 57 binyuze kuri Enzo Fernández wari ahawe umupira na Pedro Neto. Icyakora PSG yakomeje gusatira cyane izamu rya Chelsea, maze ku munota wa 74 Vitinha atsinda igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Khvicha Kvaratskhelia.

Uyu Kvaratskhelia yakomeje kwitwara neza atsinda ibindi bitego bibiri ku munota wa 86 no mu minota y’inyongera (90+4), bituma PSG isoza umukino itsinze Chelsea ibitego 5 kuri 2.

Uwo mukino wabaye inkuru nziza ku bafana ba PSG barimo na Perezida Kagame. Nubwo ari umufana wa Arsenal, gutsindwa kwa Chelsea byamushimishije nk’umufana w’umupira w’amaguru.

Mu yindi mikino yabaye muri iri rushanwa, Real Madrid yatsinze Manchester City ibitego 3-0, mu gihe Bodø/Glimt na yo yatsinze Sporting CP ibitego 3-0. Ku rundi ruhande, Arsenal F.C. yanganyije na Bayer Leverkusen igitego 1-1.

Imikino yo kwishyura muri iki cyiciro izakomeza mu cyumweru gitaha, ari bwo hazamenyekana amakipe azakomeza mu kindi cyiciro cy’iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities