Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PL yifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Rene Anthere Rwanyange

Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL), ryatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda ndetse n’Isi yose Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutumwa bwanyujijwe mu Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa PL, Hon Mukabarisa Donatilla, bugira buti “Aya mateka yacu n’ubwo ashaririye ntazigere na rimwe yibagirana. Dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho kandi neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahora mu mitima yacu.

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri wese, kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa kuba ari Abatutsi. Ni igikorwa cyacu twebwe, abazima, zitwongerera imbaraga yo gutera intambwe yo kubaho no kusa ikivi abagiye bari baratangiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa rutazigera ruzima mu banyarwanda, uko ibihe bizagenda bisimburana.

Ishyaka PL ntirizahwema guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo. Rizakomeza kandi gushishikariza Abanyarwanda bose gufatana urunana no gushyira hamwe muri byose kuko ubumwe ariyo nkingi ya mwamba yo kubaka u Rwanda.”

Ishyaka PL rirasaba abayoboke baryo n’abanyarwanda bose gukomeza kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi. Rirashimira by’umwihariko Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wari uyoboye izo ngabo, rigasaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’ubutwari bw’abo bwahagaritse Jenoside. Bati “Bari urubyiruko nka bo, rwaritanze rutizigamye, ndetse bamwe muri bo bamena amaraso yabo bagamije kurokora u Rwanda.”

Ishyaka PL rirashishikariza buri muyoboke waryo n’abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gukorera igihugu cyacu kugirango tuzagere ku ntego twiyemeje mu cyekerekezo cya 2050.

Hon. Mukabarisa Donatilla, asoza ubutumwa bwe agira ati “Ishyaka PL rishyigikiye kandi rizakomeza gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubudaheranwa, hashimangirwa gahunda ya “Ndi umunyarwanda, duharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi .

Ishyaka PL rizakomeza gufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere myiza, imibereho myiza y’abanyarwanda n’iterambere rirambye.”

“Twibuke Twiyubaka”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ibidukikije

Umushinga Green Amayaga watangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa byawo, aho uteganya kwagura ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no guteza imbere ubuhinzi...

Ubuzima

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kuva ku mihigo n’amasezerano yanditse bikibanda ku bikorwa bifatika, by’umwihariko mu guteza imbere...

Football

Panorama Sports Ikipe ya APR F.C yitegura imikino itandukanye mu mwaka mushya w’imikino wa 2026/27 yamaze kongera amaraso mashya mu batoza bayo, aho yongereyemo...

Football

Ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2026/27 muri BK Premier League yashyizwe ahagaragara, aho umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku munsi wa cyenda...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities