Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

MINEDUC yanze ko akanyafu kongera gakoreshwa mu guhana abanyeshuri

Irere Cloudette yahakanye ibyo kongera kugarura akanyafu mu mashuri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko ibihano bikoresha inkoni cyangwa akanyafu bitazongera kwifashishwa mu guhana abanyeshuri, ashimangira ko hari ubundi buryo bwo gukosora umwana utitwaye neza.

Irere Claudette yabigarutseho kuri uyu wa 20 Kanama 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yabajijwe niba igihano cyo gukubita abanyeshuri hakoreshejwe akanyafu cyashobora kongera gukoreshwa mu rwego rwo gukaza imyitwarire mu mashuri.

Asubiza kuri iki kibazo, yavuze ko imyitwarire mibi y’abanyeshuri ikwiye gukosorwa hakoreshejwe uburyo butababaza umubiri.

Yagize ati ” Amakosa abana bakora ntabwo akemuzwa akanyafu, hari igihe akanyafu gahinduka ikinyafu ntabwo MINEDUC tuzemera ko umunyafu wagaruka. Ntabwo aribwo buryo bwo guhana umwana gusa kuwakosheje ntabwo azihanganirwa”.

Ibi bibaye mu gihe Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza impinduka enye zigamije kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize, zirimo no gukaza ingamba zo guhangana n’imyitwarire mibi mu mashuri.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko intego ari ugushyiraho amashuri arangwa n’umutekano n’umutuzo, ku buryo abanyeshuri babona ahantu heza ho kwigira.

Mu byo Minisiteri yashimangiye harimo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri. Minisitiri Nsengimana yavuze ko abanyeshuri, abarimu cyangwa abandi bakozi bazabizanira ku ishuri bazafatirwa ibihano bikomeye.

Yagize ati “Ishuri rigomba kuba ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge na bike. Ntabwo bigomba kuhagaragara. Uzabifatanwa ku ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ishuri, umukozi wo mu gikoni, azahita yirukanwa. Abanyeshuri kuko tugomba gufasha abana, tuzakorana n’inzego z’ibanze tubafashirize hanze hatari mu ishuri.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ku banyeshuri bafite ibibazo byo gukoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, Leta izashaka uburyo bwo kubafasha hanze y’ishuri, aho kubasiga mu bandi mu gihe imyitwarire yabo ishobora kubabangamira.

Kugeza ubu, abanyeshuri bagize igice kirenga 34% by’abaturage b’u Rwanda. Minisiteri y’Uburezi isaba kandi ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu mikorere y’amashuri, harimo gutanga imisanzu isabwa kugira ngo abana babone ubufasha bukenewe mu myigire.

Ku bijyanye n’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, NESA yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri batsinze ku kigero cya 88,21%, ugereranyije na 75,6% mu mwaka wabanje wa 2024/25.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,59%.

Abanyeshuri 276,579 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, baturuka mu mashuri 3,895. Abakobwa bangana na 55,65% by’abakoze ibizamini, mu gihe abahungu ari 44,35%.

Izi mpinduka mu guhana abanyeshuri zije mu rwego rwo gushaka uburyo bwo gukosora imyitwarire idahwitse, ariko hadakoreshejwe ibihano bibabaza umubiri, mu gihe Minisiteri y’Uburezi ishaka ko amashuri aba ahantu hatekanye kandi hafasha abana kwiga neza.

Irere Cloudette yahakanye ibyo kongera kugarura akanyafu mu mashuri

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities