Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Abanyeshuri bafite impano mu kwandika basabwe kudahagararira ku bihembo

Abanyeshuri bagaragaje ubuhanga mu gusoma no kwandika basabwe gukomeza guteza imbere impano zabo no kuzihinduramo ibikorwa bifatika, aho gutsinda amarushanwa bifatwa nk’intangiriro y’urugendo aho kuba iherezo.

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, mu muhango wabereye i Kigali wo guhemba abahize abandi mu Marushanwa yo Gusoma no Kwandika Ibitabo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro 2025/2026, hanamurikwa ibitabo byanditswe n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru.

Aya marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Inganda z’Ibitabo mu Rwanda (RWABIA), ku bufatanye n’Ihuriro ry’Abanditsi b’Ibitabo mu Rwanda (RWF) n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), agamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ndetse no kuvumbura impano z’abanyeshuri.

Umuyobozi wa RWABIA, Hategekimana Richard, yavuze ko gahunda nk’izi zifite uruhare mu gufasha abana kumenya indangagaciro, amateka n’ibindi biranga igihugu, agira ati: “Hari hagamihwe gutoza abana indangagaciro, kirazira n’amateka by’u Rwanda bityo tukagira abana n’urubyiruko bazi neza igihugu cyacu, tukagira abana bazima.”

Ku rundi ruhande, abategura n’abafatanyabikorwa muri aya marushanwa bagaragaje ko ikibazo kidakwiye kuba gusa kubona umunyeshuri utsinda, ahubwo hakwiye kubaho uburyo bwo gukomeza kumushyigikira nyuma y’amarushanwa.

Pascal Mutabazi Umujyanama Mukuru muri MINEDUC, yavuze ko ibihembo bidakwiye gufatwa nk’umusozo w’urugendo rw’abanyeshuri bagaragaje impano.

Yagize ati: “Ibi bihembo ntabwo ari iherezo ku banyeshuri batsinze, ahubwo ni intambwe ibafasha gukomeza guteza imbere impano zabo. Ni ngombwa ko umuco wo gusoma no kwandika ukomeza mu mashuri no mu buzima bwa buri munsi.”

Yanagaragaje kandi ko abanyeshuri bafite impano mu kwandika bakeneye amahirwe yo gukomeza kuyigaragaza, guhura n’abandi banditsi no kubona urubuga rwo kumurika ibyo banditse.

Ati: “Dukeneye gukomeza gushyigikira abanyeshuri bafite impano, tukabaha amahirwe yo kwandika, gusoma, guhura n’abandi banditsi no kumurika ibikorwa byabo kugira ngo impano zabo zikomeze gukura.”

Ku ruhande rw’abikorera, Umuyobozi wa PSF, Francois Twagirumukiza, yavuze ko kugira ngo impano z’abanditsi bakiri bato zigire umumaro mugari, hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye, cyane cyane mu guteza imbere isoko ry’ibitabo.

Ati: “Aya marushanwa ni ingenzi kuko agaragaza impano z’urubyiruko kandi akaduha amahirwe yo gutekereza ku buryo izo mpano zahinduka ibikorwa bifatika. Abikorera bafite uruhare mu gutera inkunga abanditsi bakiri bato, guteza imbere isoko ry’ibitabo no gufasha ibitabo byabo kugera ku basomyi.”

Twagirumukiza kandi yasabye ko ubufatanye bwakomeza kugira ngo abanditsi bakiri bato batagira ibitabo byabo gusa, ahubwo banabone uburyo bwo kubigeza ku basomyi.

Ati: “Dukeneye ubufatanye bw’abikorera n’izindi nzego kugira ngo abanditsi bakiri bato babone amahirwe yo guteza imbere no kugeza ibitabo byabo ku isoko.”

Uyu murongo w’ibitekerezo unagaragazwa n’abanyeshuri ubwabo. Nshimiyimana Lydivine, umunyeshuri wa ULK wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abanyeshuri ba kaminuza, yavuze ko gutsinda byamuhaye imbaraga zo gukomeza gusoma no kwandika.

Yagize ati: “Kuba nabaye uwa mbere byanyongereye imbaraga zo gukomeza gusoma no kwandika. Ndifuza ko iyi ntsinzi iba intangiriro yo kurushaho guteza imbere impano yanjye no gutera abandi banyeshuri umwete wo gukunda ibitabo no kwandika.”

Lydivine kandi yasabye abanyeshuri kutareba gusoma nk’igikorwa kigenewe gusa gutsinda ibizamini, ahubwo bakakugira umuco ubafasha mu buzima.

Ati: “Ndasaba abanyeshuri bagenzi banjye gukunda gusoma no kwandika, kuko bigufasha kunguka ubumenyi, gutekereza neza no kugira ubushobozi bwo kugaragaza ibitekerezo byawe.”

Mu marushanwa y’uyu mwaka, Ishimwe Marie Immacule wo muri GS Nyamagana mu Ruhango yabaye uwa mbere ku rwego rusange mu mashuri abanza n’amanota 96.6%, naho Igiraneza Dany wo muri ES Nyamirama mu Karere ka Kayonza aza imbere mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro n’amanota 91.8%.

Mu byiciro bitandukanye, Kamana Mwamba Savio wa Hill Light Academy i Nyagatare yatsinze muri P3 n’amanota 91.5%, Ishimwe Marie Immacule aba uwa mbere muri P4-P5, naho Uwineza Cynthia wa GS Matimba i Nyagatare aza ku mwanya wa mbere muri P6 n’amanota 85.9%.

Mu S1-S3, Igiraneza Dany ni we waje imbere n’amanota 91.8%, mu gihe Uwase Kamikazi Denyse wo muri College de Bethel mu Ruhango yatsinze mu cyiciro cya S4-S6 na Level 3-Level 5 n’amanota 86.3%.

Ibi byagezweho bigaragaza ko abanyeshuri bafite ubushobozi bwo gusoma, kwandika no guhanga ibitabo, ariko abategura amarushanwa n’abafatanyabikorwa bakagaragaza ko hakenewe urugendo rukomeza rwo kuvumbura impano, kuzitoza no kuzihuza n’abasomyi, kugira ngo igikorwa cyo guhemba abatsinze kirenge kuba umunsi mukuru gusa, ahubwo kivemo abanditsi b’ejo hazaza.

Pascal Mutabazi Umujyanama Mukuru muri MINEDUC, Perezida wa PSF Francois n’Umuyobozi wa RWABIA Richard bifatanyije mu muhango wo gutanga ibihembo ku bana batsinze amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities