Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kidum Kibido na Africa Nova bakoze agashya ku rubyiniro muri Ottawa

Nyuma yo gukora ibitaramo bibiri mu mijyi ya Toronto na Montreal muri Canada, Umuririmvyi Kidum Kibido yahise yerekeza muri Ottawa aho yakoze igitaramo ku wa 04/01/2025, aho abakunzi be bataramanye na we mu ntangiro z’umwaka ndetse na band ye Boda Boda.

Kimwe mu bintu byashimishe abakunzi b’umuziki wo mu njyana ndundi, ni uburyo batunguwe no kubona Kidum ahamagara umwe mu ba Legende b’abaririmbyi b’i Burundi, wakunzwe cyane mu bihe byatambutse ndetse n’ubu agikunzwe, Umuririmbyi w’icyamamare Antoine Ruberinyange wamenyekanye cyane ku izina rya Africa Nova.

Igitaramo kigeze hagati ubwo cyari kiryoshye cyane, Kidum Kibido na Africa Nova bagiye kuramutsa abafana bari bateraniye aho, Africa Nova ahita aririmba zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane zirimo: Iyizire, Nari mazi iminsi, Reka kwinyegeza

Ni igitaramo cyari kibereye ijisho aho bwari ubwa mbere aba Legende babiri Kidum Kibido na Africa Nova bahurira kuri stage imwe baririmbira abakunzi b’indirimbo zabo.

Ku rubyiruko twababwira ko Antoine Ruberinyange a.k.a Africa Nova, ni umwe baririmbyi bari bagize Orchestre Amabano. Icyo gihe barikumwe n’umu legende ukomeye cyane Nyakwigendera Canjo Amissi ari na we wari umuyobozi wabo.

Abandi twavuga mu bari bagize  Orchestre Amabano icyo gihe ni Habonimana Marie Goreth uzwi nka Goreth Amabano, umuvuzi w’ingoma Sadiki uzwi nka Kilo Kilo, nyakwigendera Amida n’abandi. Umuririmbyi Africa Nova muri Orchestre Amabano yararirimbaga akanacuranga Piano, mu gihe Nyakwigendera Canjo Amissi na we yaririmbaga akanacuranga Gitari.

Icyo gihe Orchestre Amabano yari ikomeye cyane mu karere, kuko indirimbo zabo ni zo zanyuraga gusa kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu cy’u Burundi -RTNB.

Umuririmbyi w’icyamamare Africa Nova mu gitaramo cya Kidum Kibido yerekanye ko agishoboye gutanga ibyishimo ku bakunzi b’indirimbo zabo, aho yaririmbaga n’abafana be bamufasha ukwumva neza ko indirimbo ze bakizibuka ukurikije ukuntu bajyanaga na we badasobanya.

Ukuntu abo ba legende babiciye bigacika muri Ottawa abafana benshi bahise bandika ubutumwa kuri Social Media basaba ko abo bokora indirimbo bahuriyeho, icyo bita Collabo y’indirimbo.

Umuririmbyi Antoine Ruberinyage uzwi nka Africa Nova ubu asanzwe aba muri Canada, Kidum Kibido we abarizwa muri Kenya i Nairobi, aho asanzwe akorera akazi ke ka buri munsi.

Kidum akaba ari we muririmbyi w’umurundi umaze gukundisha abanyakenya gukunda indirimbo ziririmbwa mu kirundi zo mu gihe cyo hambere no muri Band ye izwi nka Boda Boda. Abakobwa akoresha mu kumufasha kuririmba Backing ni Abanyakenya ariko baririmba indirimbo z’ikirundi neza cyane, ku buryo utapfa kwemera ko atari abarundi utabibwiwe.

Martin Kelly Ngendabadashaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities