Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingabo Zo Muri Aziya No Muri Afurika Zashimye Ubutwari Bw’Izabohoye u Rwanda

Abasirikare bakuru 37 by’Afurika na Aziya batangaje ko banyuzwe no gusura Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda bashima uko izahoze ari iza RPA zitwaye mu kubohora u Rwanda.

Babwiye itangazamakuru ko bahakuye ryo gukomeza gukunda ibihugu byabo no kubungabunga amahoro aho bazoherezwa hose.

Abo basirikare baje kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ry’i Musanze, rishinzwe gutanga amasomo ya gisirikare ku basirikare bakuru (RDF CSC).

Bari rugendoshuri ruri mu bigize amasomo bakura mu byo bigira muri kiriya kigo.

Muri ruriya ruzinduko, babwiwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwakozwe n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi.

Umwe muri bo witwa Lt. Col. Isaac Kwame Amehoho wo muri Ghana yabwiye itangazamakuru ko kwiga ayo mateka ari amahirwe bahawe yo kwigira ku murage n’umuco byiza u Rwanda rufite byo kubaha intwari zarwo bityo bizafasha buri wese kuzasubira mu gihugu cye afite umusanzu azabitangamo.

Ati: “Urugendoshuri nk’uru ruduha uburyo bwo kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda. Igihugu kitizihiza cyangwa ngo kizirikane intwari zacyo ntacyo cyaba gikora. Niyo mpamvu u Rwanda rwafashe iya mbere mu kwizihiza Intwari z’Igihugu zarwo.”

Lt Col. Madalitso Zulu wo muri Zambia we yavuze ko bize bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati: “Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, twiga ibijyanye n’igisirikare n’umutekano. Ibi ni bimwe mu nteganyanyigisho bidufasha mu masomo yacu ajyanye no kubungabunga umutekano, binyuze mu mateka y’u Rwanda kuko ibyahabaye bishobora no kuba ahandi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imidali n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yagaragaje ko urwo rugendoshuri ari amahirwe yo kugaragaza uko u Rwanda rwizihiza Intwari zarwo.

Ati: “Ni amahirwe yo kumenyekanisha uko tubungabunga amateka y’Intwari z’Igihugu kandi akenshi kubungabunga amateka n’ubutwari by’Igihugu biba ari ibintu by’ingenzi atari ku gihugu gusa ahubwo no ku Isi muri rusange.”

Avuga ko ubwo babatemberezaga babasobanurira ubutwari bwaranze intwari z’u Rwanda, kimwe mu byabanyuze ari ugusobanurirwa uburyo aho buri Ntwari yibukirwa.

Asanga ibyo bishatse kuvuga ko intwari idapfa ahubwo iba isubiye mu rugo.

Yumvikanishije ko abo basirikare basabye gusura Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda mu rwego rwo guhuza akazi kabo ko gukunda Igihugu n’indangagaciro yo kugira ubutwari.

Ati: “Bifuje gusura Igicumbi cy’Intwari kugira ngo bashobore kubihuza n’inshingano zabo za buri munsi zo gukunda Igihugu kandi ntiwakunda Igihugu udafite indangagaciro y’ubutwari.”

Mbere y’uko basura Igicumbi cy’Intwari bari babanje gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, nyuma y’uko tariki 22 Mata 2026, bari basuye umupaka wa Kagituma aho ingabo za RPA zatangirije urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira, 1990.

Abo basirikare 37 barimo umugore umwe bakaba bahagarariye ibihugu bisaga 20.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities