Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije no kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukaza ingamba zo kwimakaza moto zikoresha amashanyarazi, aho izikoresha lisansi cyangwa mazutu zizahagarikwa burundu ku isoko ry’igihugu.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, wagaragaje ko icyemezo cyari cyafatiwe Umujyi wa Kigali cyo kudatanga impushya ku bashya bashaka gukora akazi ko gutwara abagenzi bifashishije moto zikoresha lisansi, kiri gutanga umusaruro ufatika.
Byongeye kandi, kuva muri Mutarama 2025, abantu bashya bashaka kwinjira mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali basabwaga gukoresha gusa moto zikoresha amashanyarazi, aho RURA itagisohora ibyangombwa ku zikoresha lisansi.
Amb. Uwihanganye yavuze ko iyi gahunda igiye kwagurirwa ku rwego rw’Igihugu hose, ku buryo nta moto nshya izongera kwinjira ku isoko ry’u Rwanda idakoresha amashanyarazi.
Ati: “Muzi ko Leta yafashe icyemezo ko moto zitwara abantu zigomba kuba ari iz’amashanyarazi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Mu minsi ya vuba tugiye kwangura iyo ngamba ibe iy’igihugu cyose. Ntihagire moto yongera kwinjira mu gihugu itari iy’amashanyarazi, n’izitwara abantu mu gihugu hose bibe bityo.”
Yakomeje agaragaza ko ibi bimaze kugera ku ntera ishimishije ku isoko ry’u Rwanda, haba mu mubare w’abashoramari bazana moto z’amashanyarazi ndetse n’abashora imari mu bikorwa remezo birimo sitasiyo zo kuzisharija.
Ati: “Isoko rimaze gufata, hari abazana moto, hari abakora ibyo gutanga umuriro, ntabwo ushobora kuvuga ko byera ngo de, ariko isoko rimaze gukura ku buryo dushobora kubyagura.”
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025 mu Rwanda hagurishijwe moto zisaga 14,031, bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’umwaka wabanje. Muri izo moto, igice kinini cyari izikoresha amashanyarazi, aho ubwiyongere bwazo bwageze kuri 686% kuva zatangira gukoreshwa mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’urubuga motorcyclesdata.
Nubwo bimeze bityo, moto zisanzwe zikoresha lisansi zamaze kwandikwa zizakomeza gukora akazi kazo nk’uko bisanzwe, gusa nta zindi nshya zizemererwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubwikorezi burambye.

Moto zikoresha lisansi zikomeje gufatirwa ingamba zikaze

















































































































































































