Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Korali Christus Regnat yakoze igitaramo cy’akataraboneka

Mu gitaramo cyabereye kuri Lemigo Hotel i Kigali cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, Korali Christus Regnat yataramiye abakunzi bayo mu ndirimbo zayo ndetse n’izindi zahimbwe n’abahanga bo hambere, zizwi ku izina rya “Classical Music.”

Nk’uko Umuseke.rw dukesha iyi nkuru ubitangaza ni ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo igitaramo cyatangiraga, icyumba cyabereyemo cyari cyakubise cyuzuye abantu baje kwihera amatwi, iyo njyana, yakunzwe kera, ikiri mu mitima ya benshi.

Mu majwi y’umwimerere kandi meza, abaririmbyi ba Korali Christus Regnat basusurukije abari bitabiriye icyo gitaramo, baranyurwa.

N’ubwitonzi bwinshi, abari aho bakurikiye indirimbo zose zaririmbwe, zabimburiwe n’izirimo “Gusenga,” “Shimirwa Mukiza,” “Ndi Umushumba Mwiza,” n’izindi.

Abana bo muri Chorale Christus Regnat, barimo Mugisha Louange na Ntore Magnificat Bebeto bakuriwe ingofero ubwo basubiragamo indirimbo “Gusaakaara” ya Yvan Buravan.

Umuhanzi Mani Martin yahawe umwanya ajya ku rubyiniro aririmbana na Korali Christus Regnat indirimbo “Rwanda rwa Gasabo.”

Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye, harimo n’abanyamahanga benshi batashye bishimye.

Perezida wa Korali Christus Regnat, Mbarushimana Jean Paul, yijeje abitabiriye ‘i Bweranganzo’ ko icyifuzo cyabo cyo gutegura ibitaramo byinshi, harimo n’ibizabera mu Ntara, kizashyirwa mu ngiro.

Yavuze ko bashimishijwe n’igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ bagamije kubonera ifunguro abana baturuka mu miryango itishoboye biga muri G.S St Famille na JOC.

Ati ” Ugeraranyije n’imigendere y’iki gitaramo, uko twabiteguye cyangwa se uko twabyifuzaga niko byagenze.”

Mu izina rya Antoine Cardinal Kambanda, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya St Michel, Consolateur Innocent yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda izirikana kandi igaterwa ishema n’ubutumwa busakazwa na Korali Christus Regnat mu bato n’abakuru.

Yashimye Korali Christus Regnat yatekereje gutanga umusanzu muri gahunda y’igihugu ya “Dusangire Lunch,” igamije gufasha abana kwiga neza, gukura mu buryo bwiza, no kurwanya igwingira.

Ati ” Uyu munsi murabatabara namwe mwitabara kuko uyu munsi barabakeneye, ejo ni mwe muzabakenera.”

Ni ubwa kabiri mu mateka yayo Korali Christus Regnat ikoresheje igitaramo ‘i Bweranganzo’, kikitabirwa n’abantu benshi, bagataha banyuzwe kandi banezerewe ku buryo butangaje.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities