Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitaramo

Kidum Kibido na Orchestre ye Boda Boda Band bahaye Abanyakanada UBUNANI

Kidum na Orchestre ye Boda Boda Band muri Canada.

Umuhanzi w’icyamamare Kidum Kibido Kibuganizo nyuma yo gukora ibitaramo bitandukanye i Burayi na Amerika tutibagiwe n’icyo yakoreye i Kigali mu kwezi kwa Kanama 2024,  ubu urimo kubarizwa muri Canada aho akorera ibitaramo birenze bine yise “CANADA TOUR  2025”.

Kidum Kibido ni we muhanzi ukomoka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Community) mu mwaka wa 2024 washoboye kuzenguruka imigabane ine y’Isi ataramisha abafana be n’abakunzi b’injana ye ya muzika.

Kidum Kibido yabanje gusimbukira ku mugabane w’i Burayi mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, aho yataramishije abakunzi be bo mu Bubiligi arikumwe n’icyamamare ku mbugankoranyambaga (Social Media), Mbabazi Shadia uzwi nka SHADDY BOO. Uyu na we akaba umwe mu bamaze kwubaka izina mu Rwanda.

Nyuma y’u Bubiligi Kidum yakomeje kuzenguruka umugabame w’u Burayi ajya muri Suwedi, mu Budage, muri Danimarike no mu Bufaransa.

Asoje Europa Tour mu kwezi kwa Kanama gushyira ukwa Nyakanga Kidum Kibido yagarutse ku mugabane wa Afurika aho yakoze igitaramo mu Rwanda cyiswe Soiré Dansante cyabereye muri Camp Kigali, ku itariki ya 23 Kanama 2024, aho icyo gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki we benshi cyane. Kidum ni we muhanzi wenyine w’umunyahanga umaze gukora ibitaramo, birenga 100, mu Rwanda kandi byose bikitabirwa n’abantu benshi. Yavuye mu Rwanda asubira muri Kenya aho adasiba gukora ibitaramo bya buri munsi.

Nyuma yo kwiziriza isabukuru ye y’imyaka 50 byo yakoreye mu Burundi muri zone ya Kinama, igitaramo yakoze atishyuje, aho abafana be binjiye ku buntu.

Kidum Kibido ubu rero abarizwa muri CANADA aho ari kumwe n’itsinda rye rizwi nka Boda Boda Band aho basoje umwaka wa 2024 banatangira undi wa 2025 ataramisha abakunzi be bo muri Canada. Yakoze igitaramo cya mbere ku itariki 31 Ukuboza 2024, igitaramo gisoza umwaka akanatangira undi, ataramisha abakunzi be bo mu mujyi wa Toronto.

Nyuma y’icyo gitaramo, Kidum Kibido yahise anyarukira i Montreal aho yari afite igitaramo mu ijoro ryo ku itariki ya 01 Mutarama 2025 aho yataramishije abakunzi be bamuherukaga cyera.

Nyuma ya Toronto na Montreal, umuhanzi Kidum Kibido na Boda Boda Band bahise berekeza muri Ottawa aho afite igitaramo ku itariki 04 Mutarama 2025 aho abakunzi be bazataramana na we muri Week-end ya mbere itangira umwaka wa 2025.

Kidum Kibido Kibuganizo abaye umuhanzi wa mbere wo mu karere ka EAC utaramishije abakunzi be muri Canada arikumwe na Band ye yose nta muntu nu’mwe avuyemo.

This image has an empty alt attribute; its file name is Kidumu2.jpg

Ikindi kandi inyuma y’uko Kidum yakiriwe neza muri Canada ari no mu byishimo bidasanzwe kuba yahuriye muri icyo gihugu na Espoir Nimbona, umuhungu we w’imfura.

Nyuma y’ibitaramo yise Canada Tour 2025, umuhanzi Kidum Kibido na Boda Boda Band bazahita bafata indege berekeza i Nairobi muri Kenya aho basanzwe bakorera imirimo yabo.

Ntitwasaza tutifurije umwaka mushya muhire wa 2025 abakunzi bose b’ikinyamakuru Panorama.

Martin Kelly Ngendabadashaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities