Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hagiye kuba amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo bitoza indangagaciro binyuze mu burezi

Rene Anthere Rwanyange

Binyuze mu rugaga rw’abanditsi mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro, na Pan-Africa Movement ishami ry’u Rwanda, ndetse n’Urugaga rw’abikorera (PSF), harategura amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri y’ibyiciro byose mu Rwanda.

Hategekimana Richard uyobora Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’ibitabo rishamikiye ku Rugaga rw’Abikorera akaba anakuriye Icyiciro cy’Uburezi n’Amahugurwa muri PSF/Service Cluster, aganira n’Itangazamakuru agaragaza isoko y’ayo marushanwa.

Agira ati “Dushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gusaba Intore z’u Rwanda guharanira ibyateza Abanyarwanda bose imbere, harimo no gushishikariza Abarezi gutoza abana b’u Rwanda indangagaciro na kirazira, ari naho twashingiye dutegura Amarushanwa yo Gusoma ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda. Ibitabo bitoza indangagaciro abana b’u Rwanda, ibitabo bitoza urukundo rw’Igihugu, Ubumwe, Gukunda umurimo, Ubunyarwanda, Ubutwari ndetse n’izindi ndangagaciro.”

Hategekimana Richard Perezida w’ishyirahamwe ry’Uruganda rw’ibitabo mu Rwanda.

Hategekimana akomeza agira ati “Hashingiwe kandi ku mpanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zo gutoza abana b’u Rwanda indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’uburezi bufite ireme, hagashingirwa nanone ku cyerekezo cy’u Rwanda, hagashingirwa kandi ku bikubiye mu ndirimbo yubahiriza Igihugu aho Ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda arirwo ruduhuza,

Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’ibitabo mu Rwanda”Rwanda Books Industry Association-RWABIA/PSF, k’ubufatanye  na Minisiteri  y’Uburezi, Urugaga rw’Abanditsi, REB, RTB, PAM -Rwanda bateguye Amarushanwa yo Gusoma ibitabo mu Mashuri yose yo mu Rwanda uhereye ku mashuri Abanza, Ayisumbuye, Ay’Ubumenyi Ngiro ndetse na Kaminuza.”

Akomeza agira ati “Muri ibyo bitabo biri mu marushanwa harimo ibigaragaza Indangagaciro twigira kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME mu kubaka u Rwanda, Ibitabo by’inkuru z’Abanyarwanda b’Intwari n’ibindi.

Ayo Marushanwa ari mu murongo wo kurwanya ubukoroni mu nteganyanyigisho ndetse no guharanira ko abana b’u Rwanda bakurana u Rwanda.”

Hategekimana ashimira Umuryango PAM-Rwanda kuko udahwema guharanira ibyabohora Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Amarushanwa yo Gusoma ibyo bitabo azaba ku wa kane tariki ya 30 Mata 2026, mu mashuri abanza, ayisumbuye na TVET. Na ho tariki ya 1 Gicurasi 2026 hazaba amarushanwa yo mu mashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda.

Ashimira cyane Abayobozi b’Amashuri kuko bamwe bagaragaje kwishimira no kwiyemeza gutunga mu masomero y’ishuri ibitabo Nyarwanda bitoza indangagaciro abana b’u Rwanda, ariko agaragaza ko hari abandi batarabyumva neza. N’ubwo byifashe bityo yizera ko bazagenda babyumva buhoro buhoro, na bo bagafasha abana b’u Rwanda kubona imfashanyigisho zibasubiza ku isoko, zikazatuma abana b’u Rwanda bakurana u Rwanda.

Amarushanwa yo mu Mashuri Abanza, Ayisumbuye na TVET azahera ku rwego rw’Ishuri, Umurenge, Akarere, Intara/Umujyi wa Kigali, abarushanwa bazasoreze ku ku rwego rw’Igihugu.

Hegekimana Richard akomeza agira ati “Muri Kaminuza bo agashya karimo ni uko banditse ibitabo ku byiza by’u Rwanda, mu nkingi zose z’Imibereho y’Igihugu bakazabimurikira Abanyarwanda ndetse bakabitunga.

Abakoroni kuba baratwigishije ko ibyacu byose ari bibi ko ari IBISHENZI, byangije Imitekerereze ya benshi ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adukangurira guca iyo migozi, bityo buri wese akwiriye kuba yumva neza akamaro ko gutunga ibitabo bitoza abana b’u Rwanda indangagaciro na kirazira.”

Asa ababyeyi kugurira abana babo ibitabo byiza bibafasha gukurana u Rwanda, kandi bakabashishikariza gukunda gusoma, kuko amrushanwa nk’ayangaya akomeza gufasha mu mitekerereze, Imikorere ndetse n’imyifatire y’abana b’u Rwanda, bagakura bafite indangagaciro zibafasha kuba Abanyarwanda beza.

Icyerekezo cy’u Rwanda 2030, 2050 gisaba buri Munyarwanda guharanira kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi ari na wo murongo w’amarushanwa ngarukamwaka yo gusoma no kwandika, yubaka indangagaciro mu bana b’u Rwanda.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyakoze ubugenzuzi mu mashuri hirya no hino mu gihugu, hasuzumwa ikoreshwa ry’ibitabo by’amasomo mu mashuri y’incuke n’abanza, hagamijwe kureba ko bikoreshwa mu masomo ya buri munsi mu rwego rwo guteza imbere imyigishirize n’imyigire, cyane cyane mu gusoma, kwandika no kubara.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities