Mu bice byinshi by’icyaro mu Rwanda, ikibazo cy’amazi meza cyari kimaze igihe kiremereye cyane cyane mu bigo nderabuzima, aho kubura amazi cyangwa kuyabona adafite ubuziranenge byabangamiraga serivisi z’ubuvuzi ndetse bikongera ibyago by’indwara ziterwa n’umwanda. Gusa ubu hari impinduka zigaragara mu mavuriro atandukanye, aho amazi meza agenda agezwa ku barwayi n’abakozi b’ubuvuzi, bikazamura ireme rya serivisi no kurengera ubuzima bw’abahagana.
Mubitaro bya Remera Rukoma, abarwayi bavuga ko kubona amazi meza kandi ahagije byahinduye imibereho yabo mu gihe bari kwivuza. Bayisenge Jacqueline, umwe mu barwayi bahivuriza, yavuze ko amazi aboneka kandi akoreshwa mu buryo bwose bukenewe. Ati: “Amazi ni meza rwose twese turayakoresha kandi hari ayo kunywa n’ayo kumesa”
Undi murwayi, Umutesi Clémence, na we yemeza ko kuba ibitaro bifite amazi meza byagabanyije ibibazo abarwayi bahuraga na byo, cyane cyane abafite ubushobozi buke bwo kwigurira amazi yo kunywa.
Yagize ati: “Hano dufite amazi meza asukuye yo kunywa, dufite amazi yo kumeshesha kandi aradufasha cyane, hari ubwo umuntu yajyaga aza hano akaba yagorwa no kubona amazi yo kunywa kandi adafite n’ubushobozi bwo kuyagura ugasanga biramugoye, aya rero bazanye mu bigega biyungurura amazi rwose buri wese ayisangaho kandi arasukuye ku rwego rwiza”
Mu kigonderabuzima cya Gihara, abarwayi bavuga ko amazi ayunguruye yabafashije kwirinda indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi. Delphine Uwurukundo, umwe mu bahivuriza, yavuze ko ubu bafite icyizere cyo kubona amazi meza igihe cyose bayakeneye.
Ati: “Kuba dufite amazi hano mu kigo nderabuzima cya Gihara ni ibintu byiza kuko burya kenshi uramutse utabonye amazi urwaye byakugiraho ingaruka nyinshi igihe waba ukoresha amazi mabi, ariko ubu turashima ko haro I Gihara tubona amazi meza kandi ayunguruye bikaturinda guhura n’indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka n’izindi zitandukanye”
Abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko amazi meza atafashije abarwayi gusa, ahubwo yanongereye ireme rya serivisi zitangwa. Mu Kigo Nderabuzima cya Gihara, Soeur Emerthe Nakabonye yavuze ko kubera ikibazo cy’inkwi n’amazi meza, bahisemo gushaka uburyo burambye bwo gutunganya amazi abarwayi bakabona ayo kunywa igihe cyose.
Aganira na The Real Contents yagize ati: “Tumaze kubona ko kubona inkwi bigoye, twahisemo gushaka uburyo twazana uburyo bwo kuyungurura amazi abarwayi bakabona amazi meza, nibwo twazane ubu buryo bwo kuyungurura amazi (water tank) ubu umurwayi wese abona ku mazi igihe ayashakiye uko abyumva n’uko abishaka kuko hahora hakinguye kandi aya mazi si ay’abarwayi gusa kuko n’abayobozi barayanywa ntakibazo.”
Mu bitaro by’Akarere bya Remera Rukoma, umukozi ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, Nizeyimana Philemon, yavuze ko amazi ari ingenzi cyane mu bikorwa bya buri munsi by’ubuvuzi, bityo hashyizweho ingamba zo kuyabika no kuyabona ku buryo buhoraho.
Ati: “Ubundi kwa Muganga mu kigo nk’iki dukenera amazi menshi kuko ibikorwa byo byinshi bikorwa tuba dukeneye gukoresha amazi ahagije kandi menshi ku buryo tuba twirinda ko habaho ibura ryayo mu gihe runaka, nta mazi ya WASAC ahagera ariko dukoresha mazi Kompanyi zigenga kandi zikaduha amazi ku buryo buhoraho ariko mu rwego rwo kwirinda ko yabura twashyizeho ibigega byo kubika ayo mazi ku buryo ahora ahari atabura bya hato na hato.”
Kugeza ubu, ibigo nderabuzima bine muri 14 byo muri aka karere ni byo bimaze gushyirwamo uburyo bwo kuyungurura amazi, ariko hari gahunda yo kubugeza no ku bindi bigo mu gihe cya vuba. Ubuyobozi buvuga ko bufatanyije n’akarere ndetse na Minisiteri y’Ubuzima mu gushaka ibisubizo birambye byatuma buri kigo nderabuzima kibona amazi meza.
Raporo z’inzego mpuzamahanga zirimo World Health Organization na UNICEF zigaragaza ko amazi meza n’isuku ari bimwe mu by’ingenzi bigabanya indwara zandurira mu mavuriro, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ibi bigaragaza ko gahunda yo kugeza amazi meza mu bigo nderabuzima ari intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima bw’abaturage no kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Abaturage bivuriza ku bigo nderabuzima bitandukanye bavuga ko batakibura amazi



















































































































































































