Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yongeye gukangurira Abanyarwanda guhindura imikoreshereze y’ibicanwa, barushaho kubikoresha neza no kugabanya inshuro bateka ku munsi aho bishoboka, mu rwego rwo guhangana n’izamuka rikomeje kugaragara ku biciro byabyo.
Ubu butumwa bwatanzwe ku wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026, mu gihe cy’umuganda rusange, aho iyi minisiteri yasobanuye ko isi iri guhura n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, rishingiye ahanini ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo hagati. Ibi byagize ingaruka zitaziguye ku Rwanda, zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ibicanwa biri mu byazamutse cyane, aho ibiro 12 bya gaz yo gutekesha byavuye ku mafaranga ibihumbi 21 bigera ku bihumbi 28, mu gihe mu bice bimwe umufuka w’amakara ugeze cyangwa urenga ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda.
MINALOC yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kugabanya izi ngaruka, zirimo gutanga nkunganire kuri mazutu ikoreshwa mu bwikorezi rusange, hagamijwe korohereza abaturage.
Mu butumwa bwayo, iyi minisiteri yasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’ibi bibazo, igira iti: “Icyo dusabwa nk’abaturage ni ukugabanya ingendo zitari ngombwa, gukoresha imodoka rusange zitwara abagenzi igihe bishoboka no guhuza gahunda nyinshi mu rugendo rumwe.”
Yanibukije Abanyarwanda kwirinda gupfusha ubusa ibicanwa no guhindura imikoreshereze yabyo, cyane cyane bagabanya inshuro bateka ku munsi aho bishoboka. Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Tugomba gukoresha ibicanwa neza, nko gufata neza ibicanwa tugabanya inshuro duteka ku munsi aho bishoboka, kwirinda ibihuha, tugashaka amakuru yizewe aturutse mu buyobozi.”
Ku batunze ibinyabiziga, basabwe gukoresha imodoka imwe mu gihe urugo rufite nyinshi, gusangira imodoka n’abandi no kugabanya ikoreshwa ry’icyuma gitanga umwuka ukonje (A/C), haba mu modoka no mu nzu.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, aherutse gutangaza ko Abanyarwanda bakwiye kwitegura ibihe bidasanzwe bitewe n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Kuri ubu, litiro ya lisansi igeze ku mafaranga 2938 mu gihe mazutu iri ku mafaranga 2205. Uwihanganye yagaragaje ko ibi biciro bishobora gukomeza kuzamuka, ashimangira ko n’ubwo hari ingamba zifatwa, bitazabuza ko ibiciro bikomeza gutumbagira.
Yagize ati: “Rwose ibiciro bizakomeza kuzamuka ibyo ni ukuri, ni ngombwa ko Abanyarwanda bamenya ukuri. Nk’ubu urebye, nka mazutu yarazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga. Ugiye nko kureba igiciro kiri ku isoko turamutse ari cyo tugiye kugenderaho hano mu gihugu, yakabaye iri muri 3000 Frw 3500 Frw, ntabwo rero imbaraga zose twakora, nubwo twazishyiramo dute, ntiwavuga ko bizabuza ko ibiciro birenga aho biri.”
Yakomeje yizeza ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo hatabaho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’u Rwanda, n’ubwo ibiciro byo bikomeje kuzamuka.

MINALOC irasaba abaturage gufata neza ibicanwa


















































































































































































