Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Papa Léon XIV yakuyemo inkweto agiye kwinjira mu Musigiti

Gukuramo inkweto kwa Papa byatumye isi yibaza byinshi

‎Icyumweru gishize, inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yateje impaka nyinshi nyuma y’aho Papa wa mbere w’Umunyamerika, Pope Leo XIV agaragaje icyubahiro kidasnzwe ubwo yasuraga umusigiti.

‎Inyandiko ya konti ya x yitwa Being Liberal, yanditse ko atari ubwa mbere uyu Papa yiri yinjiye mu musigiti kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika, ngo ariko iyi nshuro bivugwa ko ari bwo bwa mbere yahagaze agasenga ari mu musigiti.

‎Iyi nyandiko igaragaza ko mbere, mu kwezi k’Ukuboza, ubwo Papa Leo XIV yasuraga umusigiti uzwi nka Blue Mosque i Istanbul, nabwo byari byateje impaka. Icyo gihe, abantu bamwe bavuze ko bitumvikana neza niba yarasengeraga imbere y’uyu musigiti, bitandukanye n’abamubanjirije ari bo Papa Francis na Papa Benedict XVI, kuko bo basengeraga ku mugaragaro mu gihe basuraga Turkey.

‎Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko mu rugendo aherutse kugirira muri Algeria, bivugwa ko Pope Leo XIV yakuyemo inkweto ze mbere yo kwinjira mu nzu y’amasengesho y’Abayisilamu. Ibi byafashwe nk’igikorwa cy’icyubahiro, bikaba bivugwa ko bwari ubwa mbere igikorwa nk’iki kibayeho, aho iyi nyandiko ivuga ko mu mateka arenga imyaka 2,000 nta Papa n’umwe wari warigeze kubikora.

‎Iyo nyandiko igira iti: “Papa wa mbere w’Umunyamerika yakoze ikintu kitakozwe n’undi Papa mu mateka, yakuyemo inkweto ze mbere yo kwinjira mu musigiti.” Iyi mvugo igaragaza ko iki gikorwa gifite ubutumwa bukomeye bw’amateka n’ubusabane hagati y’amadini.”

‎Ifoto yaherekeje iyi nkuru igaragaza Papa yunama agiye gukuramo inkweto ze ku muryango w’aho bigaragara ko ari umusigiti, mu gihe abayobozi b’amadini nabo bari hafi aho.

‎Nubwo iyi nkuru yakiriwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abantu benshi bayitangaho ibitekerezo, bakayisangiza abandi, ndetse bakayiganiraho, ukuri kwayo n’ubusobanuro bw’amateka ivuga bikaba bikomeje kugibwaho impaka mu bantu batandukanye.

‎Nyamara, benshi bayifashe nk’ikimenyetso cy’icyubahiro hagati y’amadini atandukanye, igaragaza ibiganiro bikomeje ku bijyanye no kubana neza kw’amadini no kubahana ku rwego rw’isi yose.

Gukuramo inkweto kwa Papa byatumye isi yibaza byinshi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities