Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Irani Irashaka Ubufasha Bw’Uburusiya Muri Iki Gihe Cy’Intambara

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Abbas Araghchi  yageze mu Burusiya ngoo aganire na Perezida w’iki gihugu Vladmir Putin ku bibazo biri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Uru rugendo ruri muri gahunda yo gusura n’ibindi bihugu birimo na Oman, ubu bukaba ubwami Irani isangiye umuhora wa Hormuz.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku byo Araghchi aganira na Putin, icyakora birakekwa ko bari butinde ku byakorwa ngo harebwe uko Irani yakwitwara neza mu biganiro igirana na Amerika muri iki gihe cy’intambara ihuje ibihugu byombi.

Bisa n’aho Irani ishaka kwigira ku bunararibonye bwa Putin mu kuvumbura amayeri ya Amerika no kwirinda kugwa mu mutego wayo mu biganiro bagirana.

Al Jazeera yanditse ko intego ari ukugabanya ubukana bw’amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati no guhuza imyanzuro ku bibazo biriho, cyane cyane ibijyanye n’intambara n’umutekano.

Amakuru kandi aravuga ko Isiraheli yo ikomeje intambara kuri Libani aho ikomeje kwibasira abarwanyi ba Hezbollah ndetse ngo hari umuntu umwe wahitanywe n’igisasu bivugwa ko cyarashwe n’ingabo za Isiraheli.

Mu gihe Irani iri kongera imbaraga mu dipolomasi ishaka uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byo mu karere, umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje kuba mubi, cyane cyane muri Libani na West Bank.

Ibi byose bigaragaza ko Akarere gakomeje kuba mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano muke.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities