Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Gicumbi: Ubworozi bw’isazi bwamukuye mu bukene

Jeanne d’Arc Munezero

Umuturage wo mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, Akagari ka Nyarutarama, mu mudugudu wa Kagarama, avuga ko igitekerezo cyo korora isazi cyaturutse ku mushinga PRISM wamuhaye ingurube ebyiri mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

Uzabakiriho Alphonse wo mu Karere ka Gicumbi wiyeguriye ubworozi bw’isazi z’umukara, afite inzozi zo kwagura ibikorwa bye akabigeza ku rwego rwo kubaka uruganda rukora ibiryo by’amatungo.

Uyu mugabo avuga ko igitekerezo cyo korora isazi cyaturutse ku mushinga PRISM wamuhaye ingurube ebyiri mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

Icyo gihe banamuhaye ibiryo byo kugaburira ayo matungo biza gushira bituma atangira kwibaza uko ingurube ze zizabaho.

Agira ati “Ni uko natekereje kuzana ubu bworozi bw’amasazi kugira ngo bumfashe mu kugaburira neza ingurube zanjye kandi nanasagurire aborora ingurube n’inkoko muri aka gace.’’

Isazi zihurirahe n’ubworozi bw’ingurube?

Aborora amatungo arimo inkoko, ingurube n’andi bavumbuye ibanga ry’uko ‘Proteins’ ituruka mu isazi y’umukara ishobora kwifashishwa mu kongera umusaruro w’amatungo, kuko ikungayahe kurusha iya soya isanzwe yifashishwa.

Nibura mu biryo by’amatungo byose bicuruzwa ahenshi usanga harimo ‘Proteins’ ingana na 20% cyangwa 30 % ifasha ayo matungo.

Kugira ngo isazi itangire gutanga umusaruro itera amagi, igi rikituraga rikavamo ikintu kimeze nk’urunyo. Nyuma y’iminsi 14 zirakusanywa, bakazikaranga, bakazisya zikavamo ifu ivangwa n’ibiribwa bigaburirwa ingurube.

Uzabakiriho avuga ko kugeza ubu abona ibilo 20 buri munsi biva kuri za sazi yorora. Ingurube nkuru irya ikilo kimwe cy’ibikomoka ku isazi mu bilo icumi by’ibindi biribwa, mu gihe ku bibwana ari ibilo bibiri mu bilo icumi. Agira ati “Ikindi ubu nsigaye nkuramo n’amavuta narayakamuye ku buryo avamo n’isabune.”

Uzabakiriho avuga ko inyungu abona ari ifumbire nziza iri ku rwego rw’imvaruganda. Agira ati “Ikindi iyo nkoze imvange y’ibiryo by’amatungo mu gihe ikilo kiba kigura amafaranga Magana ane, njye nkabyikorera bimpagarara amafaranga Magana abiri. Ubu kimwe cya kabiri cy’ibyo nagombaga gushora ngura ibiryo by’amatungo ndakizigama, ikindi amatungo yanjye akura vuba kuko aba yabonye protéine y’umwimerere itavangiye n’ibinyabutabire.’’

Uzabakiriho avuga ko kuri ubu yatangiye guha abandi baturage ibiryo by’amatungo bikomoka ku masazi kugira ngo babyibushye ingurube zabo.

Mu mbogamizi afite harimo kuba akorera ahantu hatisanzuye, agasaba ubuyobozi kumufasha kubona ‘Green house’ yamufasha mu kwagura umushinga we.

Nubwo afite izo mbogamizi ariko, avuga ko azakora iyo bwabaga umushinga we akawubyaza uruganda rukora ibiryo by’amatungo. Agira ati “Nimbona ubushobozi nzagura ku buryo nubaka uruganda rw’amatungo.’’

Kugeza ubu avuga ko umushinga we amaze kuwushoramo ibihumbi 600 Frw, mu gihe ingurube afite kuri ubu zigeze kuri 15.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimana Emmanuel, ashima ibikorwa by’umushinga PRISM, avuga ko byagize uruhare mu kuzamura ubworozi bw’amatungo magufi kandi ko bwatangiye guhindura ubuzima bw’abaturage.

Agaruka kuri ubu bworozi bw’isazi, avuga ko ari agashya kahanzwe kandi ubuyobozi bufite umukoro wo gushyigikira uyu mworozi no kumufasha kwagura umushinga we.

Amagi y’isazi

Isabune yavuye mu isazi uyu mworozi ni na yo akaraba

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities