UMUBYEYI Nadine Evelyne
Kuva ku itariki ya 8 Kamena 2026, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, haratangira urubanza mu bujurire, rwa Dr. Rwamucyo Eugène wahamijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agahanishwa gufungwa imyaka 27.
Uyu mugabo (Dr. Rwamucyo Eugène) ufite imyaka 67, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, muri Komini Gatonde (ubu ni mu majyaruguru y’u Rwanda, mu Karere ka Gakenke) ahitwa i Munanira.
Ni ubujurire Dr. Rwamucyo Eugène yasabye nyuma y’uko mu 2024, uru rukiko rwari rwamuhamije ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ntanyurwe n’imyanzuro y’urubanza.
Dr. Rwamucyo afite impamyabumenyi ihanitse mu buvuzi bw’indwara zikomoka ku murimo (Médécin spécialisé en médécine du travail), yakuye mu Burusiya, nyuma yo gusoza ikiciro cya kaminuza mu yahoze ari ‘Université National du Rwanda (UNR)’.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr. Eugène Rwamucyo yari umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuzima rusange mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (Centre Universitaire de Santé Publique) i Butare.
Mu iburanishwa rya mbere Dr. Rwamucyo Eugène yumvikanye asaba urukiko kugirwa umwere, ari na byo yakurijeho kujurira ndetse n’ubushinjacyaha ntibwari bwanyuzwe, nk’uko bwasabaga ko uburana yafungwa imyaka 30.
Ni urubanza rwashyizwe ku rundi rwego
Urubanza rw’ubujurire bwa Dr. Rwamucyo Eugène, rutegerejwe kuzumvwamo abatangabuhamya 69, aho azaba yunganirwa n’abanyamategeko 7.
Muri aba batangabuhamya, abagera kuri 25 barimo abaregera indishyi, abo ku ruhande rw’uregwa ndetse n’inzobere, bazumvwa mu rukiko hifashishijwe ikoranabunga rizwi nk’iyakure’.
Bitandukanye no mu rubanza rwa mbere kandi, Dr. Rwamucyo Eugène azunganirwa n’abanyamategeko 7. Abo ni Me Harerimana Jean Baptiste, Me Cohen Salome, Me Constant Raphaël, Me De Block Jean-Christophe, Me Dookhy Parvez, Me Siari Michèle na Me Alexandre Sztulman.
Me Meilhac na Me Marthe bunganiye Dr. Rwamucyo Eugène mu rubanza rwa mbere, bavuze ko umukiliya wabo nta ruhare yagize, mu byaha byose urukiko rwamuhamyaga.
Mu gihe cya jenoside Dr. Rwamucyo Eugène yari ari mu Rwanda, aho yize akanasoreza amashuri ye ya kaminuza, aza gukomereza mu Burusiya mu kiciro kisumbuye, ari na ho yakuye impamyabumenyi ihanitse (Doctorat) mu buvuzi bw’indwara zikomoka ku murimo (Médécin spécialisé en médécine du travail).
Urubanza mu bujurire rwatangijwe none mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, biteganyijwe ko ruzarangira ku itariki ya 17 Nyakanga 2026, ni igihe kisumbuye ku cyakoreshejwe mu rubanza rwa mbere binagaragaza ko rutoroshye.

















































































































































































