Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

UN Ishima Uko Abanyarwanda Biyubatse Nyuma Ya Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umuhuzabikorwa w’Agateganyo w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’uwo muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo barimo n’abasirikare 10 barindaga uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Uwilingiyimana Agatha bicanwe na we hamwe n’umuryango we.

Muri iki gikorwa cyo kubibuka, hari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abakomoka mu miryango y’abahoze ari abakozi ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Fatmata yavuze ko kuba u Rwanda  rwarateye imbere kuva mu 1994, bishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo gihamye  n’abaturage bafite intego, biyemeje gushyira hamwe bakanga guheranwa n’ibikoremere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Urugendo rw’u Rwanda mu iterambere, rutwibutsa ko ubwiyunge atari ikimenyetso cy’ubugwari ahubwo ni icy’ubutwari. Ubumwe n’Ubwiyunge ntibusobanurwa n’agahinda, ahubwo busobanurwa ni imbaraga”.

Yashimye  gahunda ya ‘Ndi Umunyamurwanda’ yimakaza ubumuntu n’ubumwe, Abanyarwanda biyemeje bagatera umugongo amacakubiri.

Yavuze no ku kamaro k’inkiko Gacaca mu gufasha Abanyarwanda gutanga ubutabera bwunga no komora ibikomere .

Ati: “Inkiko Gacaca zakorwaga n’abaturage ubwabo, zagize akamaro gakomeye mu kugaragaza ukuri, ubwiyunge no komora ibikomere igihugu. Iyo ntabwo ari politiki isanzwe ahubwo ni igisubizo u Rwanda rweretse isi, ko kwishakamo ibisubuzo ari umusingi wo kubaka ubumwe n’ubusugire.”

Fatmata yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuba bakomeje kwiyubaka no kudaheranwa n’amateka ashaririye banyuzemo.

Ati: “Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside IBUKA, turawuzirikanira ko warashyizeho gahunda zo kwibuka, ibi bikaba byaratumye habaho kumora ibikomere, ibintu Isi itari gushobora. Mwarenze ibikomere by’indengakamere, mwimakaza ubudaheranwa mwubatse imiryango yongera kugarura agaciro.”

Yashimiye abahagariye amashami yose y’Umuryango w’Abibumbye bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka kimwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, avuga ko bishimangira ubufatanye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakiyemeza ko itazongera kuba ahandi ku isi.

Ati: “Ibyabaye mu Rwanda kuva tariki ya 7 Mata kugeza muri Nyakanga 1994, ntabwo ari impanuka, ni Jenoside yateguwe irageragezwa ndetse ishyirwa mu bikorwa, yatangiriye ku mvugo z’urwango zijyanye no kwambura abantu ubumuntu, ibyo bikorwa byibasiye igice cy’abantu.”

UN yemera intege nke yagize mu gukumira ko Jenoside iba mu Rwanda

Yagaragaje ko muri icyo gihe Umuryango Mpuzamahanga watsinzwe kuko wananiwe  kurwanya ibyo bikorwa bibi byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za UN mu Rwanda,  yaburiye uwo muryango  mu butumwa yohoreje ku cyicaro gikuru cyayo buyimenyesha ko mu Rwanda, harimo gutegurwa ubwicanyi, hari mbere ho amezi make ngo Jenoside itangire.

Ubu butumwa bwatabaza ntabwo bahawe agaciro, Umuryango w’Abibumbye turazikana ko aho ngaho twatsinzwe.Turazikana ko ijambo ntibizongere, atari amagambo gusa, ahubwo ni itegeko.”

Yibukije ko ku Isi hakomeje kugaragara imiduguraro yiganjemo imvugo z’urwango n’andi magambo mabi yibasira abantu, anyuzwa ku mbuga nkoranyamba.

Yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiriye ku magambo nk’ayo arimo ivangura no kwambura ubumuntu bamwe, akaba yahereye aho asaba buri wese kurwanya ibyo byose bikomeje kugaragara hiryo no hino ku Isi mu gukumira ko hari ahandi Jenoside yakongera kuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities