Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Ikamyo nshya yagaramye mu muhanda kuri Buranga

Ikamyo yaguye ifunga umuhanda. Nta muntu n'umwe yahitanye (Ifoto/Panorama)

Ahagana saa moya n’iminota 25 zo muri iki gitondo cyo ku wa 30 Werurwe 2021, ku musozi wa Buranga mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, ikamyo yari ipakiye isima ivuye i Musanze yerekeza i Kigali yakoze impanuka igarama mu muhanda bitewe no kubura feri. Nta muntu yahitanye.

Umukuru wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Reverien, mu kiganiro kuri Telefoni yagiranye na Panorama muri iki gitondo, yagize ati “Impanuka koko yabaye, ikamyo yari ipakiye isima ivuye i Musanze yerekeza i Kigali. Umushoferi wayo yatubwiye ko yageze kuri Buranga imwereka ko nta feri. Yashatse uburyo yayishyira ku ruhande ariko iranga igarama mu muhanda.”

Umushoferi yarwanye na yo yanga ko igwa mu manga mu musozi wa Buranga

ACP Rugwizangoga yakomeze atangaza ko iyo kamyo ari nshya kandi itarageza igihe cyo kuyijyana mu isuzuma. Umushoferi yavuyemo ari muzima ndetse bamupimye bagasanga nta bisindisha yanyoye. Umutandiboyi we ni we wakomeretse ku kaguru ajyanwa kwa muganga.

ACP Rugwizangoga Reverien yavuze ko ubu umuhanda ari nyabagendwa kuko ku bufatanye n’abaturage ndetse bifashishije indi modoka ikamyo yakoze impanuka ishyirwa uruhande rumwe. Ati “Ubu umuhanda ni nyabagendwa kandi nta muntu yahitanye.”

Ikamyo yerekejwe uruhande rumwe ubu umuhanda Kigali-Musanze ni nyabagendwa

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities