Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Crystal Telecom ifunze imiryango, MTN iyisimbura ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Ubuyobozi bw’ikigo cya Crystal telecom burahumuriza abashoramari bari basanganywe imigabane y’icyo kigo ku isoko ry’imari ko umwanzuro uherutse gufatwa wo gufunga ibikorwa byayo bitazahungabanya ubucuruzi bw’imigabane icyo kigo cyari gisanganywe muri MTN.

Amakuru yuko iki kigo cya Crystal Telecom kigiye guhagarika ibikorwa kikava ku isoko ry’imari n’imigabane no gusibwa mu bitabu by’iyandikwa ry’amasosiyete yakomeje kuvugwa nyuma y’itangazo icyo kigo cyagaragaje kikanageza ku buyobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane nk’umwanzuro w’inama rusange y’abanyamigabane bayo. 

Gusa Iza Irame uyobora iki kigo yagaragarije RBA gukesha iyi nkuru, ko ibi bitazabuza abanyamigabane bayo gukomeza kungukira ku ishoramari bakoze mu migabane icyo kigo gisanganywe muri MTN ingana na 20 ku ijana.

Nk’uko iryo tangazo rya CTL ribigaragaza, icyo kigo kizahagarika kugaragara kuri iryo soko nyuma y’uko MTN itangiye gucuruza imigabane yayo yose nka sosiyete, ku itariki Celestin Rwabukumba uyobora Isiko ry’Imari n’Imigabane avuga ko itaramenyekana, ariko ko ari vuba.

Olivier Muneza, umuyobozi w’ikigo cy’abahuza cya Mo Capital ku isoko ry’imari n’imigabane asanga kwiyongera kwa MTN ku isoko ry’imari n’imigabane ari inyungu ku banyamigabane bikazanayifasha kunoza imikorere.

Mu cyegeranyo cya Doing Business gitegurwa na banki y’isi, ubushize u Rwanda rwatakaje imyanya 9 ruva ku wa 29 rugera kuwa 38, aho imwe mu mpamvu zabiteye harimo ni uko isoko ry’imari ryo mu Rwanda ritari rifite ibigo byibura 10 kugira ngo icyo cyiciro na cyo gihabwe amanota.

Kwakirwa kwa MTN isanga CIMERWA na RH Bophero bikaba bituma iyo ngingo noneho izajya ishingirwaho mu gutanga amanota ku Rwanda mu byegeranyo byo mu myaka iri imbere.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities