Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hateganyijwe imvura idasanzwe mu mpera za Mutarama

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2024, hagati y’itariki ya 21-31, hateganyijwe imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa.

Ni imvura iteganyijwe henshi mu gihugu ariko mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu hagiteganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’iteganyijwe mu bindi bice.

Itangazo rya Meteo Rwanda rivuga ko ingano y’imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10-120, aho izagwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Ku rundi ruhande ariko, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu gihugu uretse mu bice by’Intara y’Amajyaruguru no mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Meteo Rwanda isaba ko imirimo y’ubuhinzi yiganje muri iki gihe harimo gusarura no kwanika igomba gukorwa hitawe cyane ku makuru y’iteganyagihe atangwa buri munsi. Iki kigo kivuga ko ingaruka z’imvura nyinshi zirimo inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu kuko ariho hateganyijwe imvura nyinshi.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo gukumira no kwirinda ibiza.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities