Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame agaragaza ko Isi isa n’itarasigiwe isomo n’ibyabaye mu Rwanda

Perezida Kagame avuga ko amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda yakabaye yarigishije Isi amasomo ariko biteye impungenge kubona muri iki gihe Isi itarigiye ku byabaye ahubwo hirya no hino hakaba hakomeje kugaragara amakimbirane n’intambara.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho asubiza ikibazo yari abajijwe n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, mu kiganiro bagiranye mu nama ya za 11 ya za Guverinoma (World Governments Summit) iri kubera i Dubai.

Yari amubajije icyo avuga ku kuba muri Gaza na Israel hari intambara ikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane, ariko umuryango mpuzamahanga ukaba ukomeje kurebera nk’aho nta masomo ibyabaye mu Rwanda mu 1994, byasize.

Agira ati “Amasomo yizwe buri gihe tuyavugaho ariko simbona benshi ku Isi biga amasomo twakagombye kuba twigira ku mateka, ku bintu byinshi byabaye. Ku bijyanye n’u Rwanda, twagize ibyago by’ikinyejana kandi nta byinshi byabayeho mu bijyanye n’ubukangurambaga ku byabaga ngo bibe byahagarikwa.”

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bigiye amasomo mu byabaye ariko ibiri kuba hirya no hino ku Isi, bituma umuntu yibaza niba amahanga hari icyo yigiye ku byabaye mu Rwanda.

Agira ati “Twebwe twarize, ariko iyo ubonye ibintu byinshi biri kuba hirya no hino ku Isi wibaza niba hari amasomo Isi yize. Si muri Gaza gusa, ni mu bice byinshi by’Isi, hari amakimbirane, ibintu birimo kuba, bapfa ibintu n’ubutegetsi buri mu maboko ya bamwe. Ibi bintu ntabwo bikwiye kuba biba.” 

Perezida Kagame kandi agaragaza ko ibihugu, imiryango n’uturere bibarizwamo bikwiye kuba bikora ibishoboka byose kugira ngo birinde cyangwa bihagarike mu buryo bwihuse ibintu byose bitwara ubuzima bw’abantu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities