Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ambasaderi Mukaruliza Monique yatabarutse

Ambasaderi Mukaruliza Monique wabaye mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu, yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.

Umugabo we, Ntirushwamaboko John, aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, yababwiye ko umugore we atari amaze iminsi myinshi arwaye. Agira ati “Byabaye uyu munsi nko mu masaha abiri ashize. Yari arwariye i Bruxelles, yari amaze ibyumweru nka bibiri.”

Mu ntangiriro za Werurwe, Perezida Kagame yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi (Ambassador at large) ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari Umujyanama.

Ni we wabaye Minisitiri wa Mbere w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba, EAC. Izo nshingano yazikoze guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.

Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia no muri Malawi ubwo yari avuye ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali.

Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Yari afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo. Yatanze umusanzu we mu gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities