Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida wa Czech n’uwa Madagascar bageze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel na Andry Rajoelina wa Madagascar bageze mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024.

Aba bakuru b’ibihugu bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.

Petr Pavel ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu ndetse ni ku nshuro ya mbere arugezemo. Biteganyijwe ko mu gihe azahamara, azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame mbere y’uko bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, ari mu Rwanda aho yageze ari kumwe n’umugore we Mialy Rajoelina. Baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka30 ku wa 7 Mata 2024.

Kuri uyu mugoroba kandi mu banyacyubahiro bageze mu Rwanda aho bitabiriye #Kwibuka30 barimo Madamu Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya.

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi.

Czech isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda ugamije guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Pavel afite intego yo gushimangira uyu mubano ndetse azanahura n’Abanya-Czech baba mu Rwanda.

U Rwanda na Czech bifitanye ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari no kubungabunga umutekano mu bya gisirikare.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities