Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

URUBYIRUKO no KWIBUKA mu mboni za Prof. Malonga 

Urubyiruko rukwiye amasomo yihariye arebana n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakibonamo kurusha abandi. Izo nyigisho zikwiye guhoraho kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe Abatutsi, barusheho kunga ubumwe no guharanira ko itazongera ukundi ndetse no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

Prof. Pacifique Malonga, umwanditsi w’ibitabo cyane cyane ibiteza imbere ururimi rw’Igiswahili akaba yarabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye, mu mboni ye asanga urubyiruko rukwiye umwihariko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hagategurwa ibiganiro byihariye bibagenewe, ariko kandi hakifashishwa urugero rw’Abanyeshuri b’i Nyange bahisemo kuba umwe aho kwitandukanya igihe abacengezi bateraga ikigo cyabo.

Prof Malonga agira ati “Mu kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi , kubera ko abari hasi y’imyaka  30 n’abayirengejeho gato nko kugeza 35-40  kandi aribo benshi, Young Generation, bakwiriye kwitabwaho mu buryo bw’ umwihariko, bakabisobanurirwa neza, gahunda inoze, iteguye neza ikajya mu mashuri  ikumvikana, abakuze n’ abato bakabyumva neza kandi kimwe aho kujya twishakamo ‘Inararibonye’ cyangwa ‘Inarabibaye’ iza kubitangaho ubuhamya umunsi umwe mu cyunamo, ndetse  ibiganiro bigategurwa  mu mashuri  nk’uko ibindi bitegurwa, abanyeshuri  b’i Nyange bakaba urugero rw’abandi!”

Akomeza agira ati “Ibi kandi byafasha abakiri bato kumva neza ‘NDI UMUNYARWANDA’ no kurushaho  kwitabirwa ibikorwa byo KWIBUKA no gukunda igihugu, ubunyarwanda,  UBUMUNTU  n’UMUBANO mu bantu.”

Loti Bizimana n’umugore we Hildegarde

Prof. Pacifique Malonga yabuze abavandimwe be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo umuhanzi Loti Bizimana wari uzwi cyane mu ndirimbo “Patoro, Nsigaye ndi Umuzungu” wiciwe hamwe n’umuryango we wose.

Ayo ni amagambo ya Prof. Pacifique Malonga ubwo twavuganaga na we mu karere ka Kicukiro hatangizwa icyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukambwe usanzwe ukundwa n’abanyamakuru cyane cyane mu busesenguzi akora mu rwenya rwinshi, yavuganaga ikiniga ku ruhare rw’Abafaransa n’amahanga kudatabara Abanyarwanda. Agira ati “Jya uva ku manjwe! Bariya si abantu…! Va ku giti dore umuntu ni Paul Kagame n’Inkotanyi z’amarere zo gahorana Imana.”

Prof. Pacifique Malonga

Abajijwe ku cyo yabwira abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati “Erega twe twibuka buri munsi kuko nubwo twababariye ntitwibagirwa. None se uwaguhekuye kandi mwarasangiraga, waramugabiye, mwariganye, mwarashyingiranye, wamwibagirwa ute? Kwibuka ni ngombwa, kubaho wiyubaka ni inshingano no gusenga Imana ngo tugire igihugu cyiza. Ibyiza biri imbere!”

Mu kiganiro twagiranye asoza agira ati “Burya rero ak’i Muhana kaza imvura ihise! Inzira yonyine y’ubuzima ni ukwiyubaka no kubaka ubunyarwanda. Urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kwigira ku mateka yabaye bityo bakubaka u Rwanda rushya, rutisukirwa cyangwa ngo rukangwe ahubwo rukomeye ku bumwe, mu mahoro n’iterambere ryiza kandi ryihuse.

Nyamishaba J. Daniel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities