Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ambasaderi Bazivamo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Burkina Faso

Panorama

Ku wa gatanu, tariki 28 Kamena 2024, Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Burkina Faso, Nyakubahwa Capitaine Ibrahim Traoré, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nk’Ambasaderi, ufite icyicaro Abuja muri Nigeria.

Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou.

Muri uyu muhango, Ambasaderi Christophe Bazivamo, yakiriwe na Capitaine Ibrahim Traoré, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’uburyo ubuhahirane hagati y’abaturage burushaho gutezwa imbere, cyane ko urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Burkina Faso rudasaba visa.

Ibihugu byombi, u Rwanda na Burkina Faso, bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire myiza muri dipolomasi, ubukungu, imigenderanire n’ibindi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities