Panorama Sports
Kuri uyu wa 15 Nzeli 2025 APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2025 yegukanye umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda KMC yo muri Tanzania igitego 1-0
Iki gitego cyatsinzwe na Memel Dao ku munota wa mbere winyongera mu gice cya mbere cyatumye . Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukana umwanya wa 3 uyiha umudali wa Bronze n’igihembo cy’ibihumbi 10 by’amadolari.
Ibi ni nyuma yaho ku wa gatandatu tariki 13 Nzeli 2025 , iyi kipe yari yatsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe na Al Hilal yo muri Sudani mu mikino ya ½.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ribera muri Tanzania guhera tariki ya 2 Nzeli kugeza 15 Nzeli 2025, urahuza Al Hilaal na Singida Black stars.
Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikipe iritwaye ihabwa ibihumbi 30 by’amadorali, iya kabiri igahabwa 20 naho iya gatatu igatahana ibihumbi 10.













































































































































































