Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Rayon Sports Ikeneye Miliyoni Frw 200 Zo Kwiyubaka

Abdallah Murenzi

Murenzi Abdallah uherutse kugenwa na RDB ngo ategure imikorere ya Rayon  yatangaje ko hakenewe Miliyoni Frw  200 zo kubaka ikipe binyuze mu kugura abakinnyi n’abatoza, akazaba yabonetse bitarenze Mutarama 2026.

Kuri uyu wa Kane yahaye ikiganiro abanyamakuru  cyari kigamije kugaragaza ibyo bateganya gukora mu gihe cy’amezi atatu bazamara mu buyobozi bw’inzibacyuho.

Ati: “Muri Rayon Sports tumaze igihe nta ntsinzi tubona. Nizo twabonaga mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu. Kimwe mu byihutirwa ni ukuzana abatoza n’abakinnyi bashya biyongera ku basanzwe bahari kandi bizasaba amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye ubwabyo bikeneye hagati ya miliyoni Frw 100 na Miliyoni Frw 200.”

Murenzi yavuze ko ayo mafaranga azashakwa akaboneka, aho yazaturuka hose.

Ati: “Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango n’abafatanyabikorwa. Ni ugukomeza kunoza imibanire n’abafatanyabikorwa no gushaka abandi bashya. Ikindi ni ugukora ubukangurambaga bw’imbaraga zihagije ku mushinga wacu wa Gikundiro wo gukunda *702#.”

Muri uwo mushinga ngo niho hazamenyekanira umubare nyawo w’abakunzi ba Rayon Sports bityo hubakwe imiyoborere idaheza buri  wese.

Ku bijyanye no kuzana Umutoza mushya, Murenzi yavuze ko mu Cyumweru gitaha cyangwa igikurikira azaba yabonetse.

Ati: “Turifuza ko umutoza aboneka bitarenze icyumweru n’igice, bikabije bikaba bibiri. Muri uku kwezi dusigajemo imikino itanu cyangwa itandatu. Turifuza ko nibura yazareba n’imikino nk’itatu, kugira ngo twinjire ku isoko nawe ubwe yaramaze kureba uko ikipe ihagaze.”

Avuga kandi  ko baherutse kubarura basanga ikipe ifite imyenda ya Miliyoni Frw 260 kandi kuri konti yayo muri Banki hariho Miliyoni Frw 20.

Iyi kipe yatangiye shampiyona itsindwa kuko ubu imaze gutsindwa imikino itatu inganya ibiri bituma iba ku mwanya wa gatandatu n’amanota 14, irushwa na Police FC ya mbere amanota umunani.

Muri iki gihe iri kwitegura umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona izakiramo Musanze FC ku wa atanu, tariki ya 5, Ukuboza. 2025, kuri Kigali Pelé Stadium guhera kumi n’ebyiri n’igice.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities