Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Sadate Munyakazi mu cyivugo cya Mituweli

“U RWANDA NI RWEME!

Iki gihugu nti gisanzwe, ubwo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (MITUWELI) yatangiraga mu Kigonderabuzima cya BUNGWE, niba nibuka neza, abantu ntibumvaga ibyo ari byo hari mu myaka ya 2000.

Mukwagura iryo gerageza hakurikiyeho Akagari k’Ubuzima ka Kabgayi na Kabutare (Byari bigize icyari Intara ya Gitarama na Butare).

Kuko nari urubyiruko rw’umukorerabushake ikintu cyose cyabaga gitangiye nabaga mu ba mbere bo kugishishikariza abantu (abakorera bushake bubahwe!) nguko uko nisanze nshishikariza abantu iwacu iyo mu MAYAGA mu myaka ya 2003 Ubwisungane mu kwivuza (MITUWELI) mubona uyu munsi, ndetse iva BUNGWE, KABGAYI na KABUTARE ikwira igihugu cyose.

Muri iyo myaka abantu bicwaga n’indwara zitandukanye, abantu ntibababashaga kwivuza, Hadui wa ndani na we ntiyari yoroshye yakoraga ibishoboka byose ngo abantu ntibitabire gahunda z’igihug. Iyi gahunda na yo ntiyayoroheye, ariko twakoze amanywa n’ijoro turamutsinda, maze Umunyarwanda ayoboka MITUWELI.

Muri uko gushishikariza abantu Mituweli, ndabyibuka neza hari igihe twakoreshaga ingufu, twafataga abantu batayifite tukabuza kujya mu isoko cyangwa gukora ingendo n’ibindi, hari igihe twabirizaga ahantu ngo babanze bishyure MITUWELI kwari ku neza yabo.

Mukuri wari umuti usharira ariko ukenewe, nanavuga ko twabaga twishyize mu kaga kuko twashoboraga kubifungirwa, ariko igihugu cyari gikeneye ko tugikorera, ko duhatira abantu ibyiza, twafashe risque kandi n’ubu tujya tuzifata kandi simbyicuza ahubwo nterwa ishema n’ibyo twagezeho, nterwa Ishema n’uru Rwanda.

Iyi si yo nkuru! Inkuru ni ukubona urwego iyi gahunda igezeho, twavuye mu kuvuza (ndavuga Mitiweli) Malaria n’inzoka none nimurebe ibyongewe muri Service zitangwa na yo. Iyo mbona ibyo nagizemo Uruhare nterwa ishema na byo nishimira Ubuyobozi bwiza bwa H.E Paul Kagame, nishimira gahunda nziza za RPF Inkotanyi nterwa ishema n’Igihugu cyanjye.

Nshuti zanjye bakundwa, mukunde Igihugu mu gikorere mukitangire, iyi ni yo nzira yo kuzatunga imitungo ibarirwa mu ma Miliyari. Ni yo nzira yo kugira igikundiro n’icyubahiro, njye ndi urugero rw’ibishoboka, ndi urugero rw’ubuhanga n’ubuhangange bwa Paul Kagame wadutoje ibi byose, ndi ishema ry’u Rwanda.

Sindohoka!

Nitwa Munyakazi Sadate nkaba inshuti n’urubyiruko nkaba Umwana w’u Rwanda.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities