Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Ubwirakabiri buhindura ukwezi umutuku w’amaraso kuri uyu wa Kabiri

Jackson Kwizera

Ukwezi kumutuku kw’amaraso (blood-red moon) vuba aha kuzarimbisha ikirere mu gihe cy’ubwirakabiri bw’ukwezi bwuzuye (total lunar eclipse). Abakunda kureba mu kirere bazashobora kubona iki gitangaza ku wa Kabiri mu gitondo ku migabane myinshi. Birababaje ko abantu bo muri Afurika n’u Burayi batazashobora kwishimira iki gitaramo cyo mu kirere (celestial show), ariko abandi benshi bazagira amahirwe yo kubona igitangaza cyiza cyane.

Ku wa Kabiri mu gitondo, abantu bo muri Amerika ya Ruguru, Amerika yo Hagati, n’igice cy’iburengerazuba bwa Amerika y’Epfo bazabona ubwirakabiri bw’ukwezi bwuzuye. Australiya n’iburasirazuba bwa Aziya bazabubona ku wa Kabiri nijoro.

Ibyiciro by’ubwirakabiri budashyitse (partial stages) aho ukwezi kuzagaragara nk’aho hari uduce twakuweho (small bites taken out of the moon) bizagaragara muri Aziya yo Hagati, no mu bice byinshi bya Amerika y’Epfo Afurika n’u Burayi ntibazabubona.

Ubwirakabiri bw’izuba  n’ubw’ukwezi bibaho bitewe n’itondekanya ryihariye kandi rihamye (precise alignment) ry’izuba, ukwezi n’Isi. Nk’uko NASA ibivuga, habaho ubwirakabiri hagati y’imyaka ine ni ridwi.

Ubwirakabiri bukurikirana, bwifashisha umwanya mwiza (sweet spot) mu mikorere y’imibumbe. Ubwirakabiri bw’ukwezi bwuzuye bwo ku wa Kabiri buje nyuma y’ibyumweru bibiri habaye ubwirakabiri bw’izuba bwa “ring of fire” (ring of fire solar eclipse) bwatangaje abantu na penguin muri Antaragitika.

Mu gihe cy’ubwirakabiri bw’ukwezi bwuzuye, Isi iba iri hagati y’izuba  n’ukwezi kwuzuye, igatera igicucu gitwikira ukwezi.

Icyo bita “blood moon” (so-called blood moon) kigaragara gitukura kubera uduce tw’urumuri rw’izuba (stray bits of sunlight) twambuka mu kirere cy’Isi.

Dhara Patel, impuguke mu by’isanzure  muri National Space Centre mu Bwongereza, agira ati: “Ukwezi ntikuba kwakira urumuri rutaziguye (direct light) rw’izuba kuko Isi iba iri hagati iburabuza.”

Arongera ati: “Ariko kubera ko Isi ifite umwuka uyizengurutse, urumuri rw’izuba rurunama cyangwa rugahindurwa icyerekezo n’uwo mwuka. Ni nk’uko amadarubindi twambara afasha kuyobora no guhuza neza iyerekwa ryacu. Kandi kubera ko urumuri rutukura   arirwo ruhinduka neza kurusha andi, ni rwo rugaragara rugashyirwa ku kwezi.”

Ubu  bwirakabiri bumara amasaha menshi aho icyiciro cyuzuye kimara hafi isaha imwe. Ku bari mu gace kizagaragaramo, nta bikoresho byihariye, bikenewe, bisaba gusa ikirere gisaneza kandi kidafite ibicu.

Patel agira ati: “Icyiza wakora ni ugusohoka hanze, ugakoresha amaso yawe, kandi mu ijoro hose, igihe cyose wifuza, ukareba.”

“Hazabaho igihe ubwirakabiri buzagera ku rwego rwo hejuru, kandi ni bwo ukwezi kuzagaragara gutukura cyane, aribwo uzashobora kubona ukwezi kwuzuye mu ijoro ryose.”

Ushobora no gukoresha porogaramu itanga amakuru y’iteganyagihe (forecasting app) cyangwa kalendari yo ku murongo wa interineti y’iby’isanzure (online celestial calendar) kugira ngo umenye amasaha nyayo y’aho utuye. Sohoka hanze inshuro nyinshi urebe igicucu cy’Isi kigenda gitwikira ukwezi, kikazavamo umupira w’ukwezi ufite ibara ritukura-orenji (reddish-orange orb).

Hari kandi ubwirakabiri bw’ukwezi budashyitse buteganyijwe muri Kanama, buzagaragara muri Amerika, u Burayi, Afurika n’uburengerazuba bwa Aziya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities