Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

U Rwanda Rwerekanye Ibirutatse Muri Pakisitani

U Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo riri kubera muri Pakistan, aho rukomeje kugaragaza ibyiza nyaburanga n’amahirwe ari mu bukerarugendo bwarwo, mu rwego rwo gukurura abasura igihugu.

Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 3 Mata 2026, rifungurwa ku mugaragaro n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harelimana, wari kumwe na Guverineri w’Intara ya Karachi, Sindh, Nehal Hashmi.

Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan ibinyujije ku rubuga rwa X, abitabiriye iri murikagurisha bagaragaje ko bishimiye ibyo u Rwanda rwamuritse, banishimira iterambere rimaze kugerwaho mu rwego rw’ubukerarugendo.

Mu byo u Rwanda rwerekanye harimo ahantu nyaburanga nyabyo hasurwa n’abakerarugendo, nko muri Nyungwe National Park, Akagera National Park ndetse n’ikiyaga cya Kivu. Hakaba haranagaragajwe ko u Rwanda ari igihugu gifite amahirwe mu ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika.

Abayobozi bakomeye bo muri Pakistan barimo Sardar Yasir Ilyas, umujyanama mu by’ubukerarugendo wa Minisitiri w’Intebe, hamwe na Aftab ur Rehman Rana, basuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibikorwa byarwo, bashima intambwe rumaze gutera ndetse n’amahirwe rufite.

Iri murikagurisha rifatwa nk’irya mbere rikomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo muri Pakistan, kuko rihuriza hamwe ibigo bitandukanye birimo ibikora mu bukerarugendo, indege, amahoteli n’abashoramari.

Urwego rw’ubukerarugendo rukomeje kugira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, aho mu mwaka wa 2024 rwinjije asaga miliyoni 647 z’amadolari y’Amerika, bigaragaza ko ari imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’igihugu.

U Rwanda rwerekanye bimwe mu birutatse mu imurikagurisha rya Pakistan

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities