Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazigera yisubira, agaragaza ko Abanyarwanda bafite ubushake n’imbaraga byo kuyirinda burundu.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ijambo rye ryakurikiye ubuhamya bw’uwarokotse witwa Ngiruwonsanga Théoneste, watanze inkuru ikomeye y’ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.
Mu buhamya bwe, Ngiruwonsanga yasobanuye ubugome ndengakamere yakorewe we n’abatutsi, agaruka ku buryo bamwe biciwe hamwe n’uburyo bw’ubunyamaswa bakorewemo.
Ati: “Abatutsi bagiye kuri iyo segiteri b’abagabo bose nta n’umwe wahavuye. Uwitwaga Bahati Enock barahamwiciye bamukuramo umutima we barawotsa barawurya ngo ubwenge yari afite budapfa ubusa.”
Yakomeje agaragaza n’ibindi byamubayeho ubwo yahungiraga mu kiliziya, aho yavuze uburyo Interahamwe zagarukaga zikica abari bahahungiye n’ubugome bukabije yakorewe.
Yagize ati: “Barabishe ku buryo wasunikaga umuntu ugasanga bamuciye umutwe, ukumva akaboko kagiye mu muntu, amaraso y’abantu yarantwitse, narayanyoye kuko barankuruye bamvana muri iyo mirambo, bankuruye uruhu rw’amaguru rusigara muri iyo mirambo nk’uko umuntu akuramo isogisi.”
Perezida Kagame yavuze ko ubu buhamya bwose bufite ishingiro kandi bugaragaza ukuri kw’ibyabaye, yihanangiriza abagerageza kugoreka amateka.
Ati: “Abafite uko babihakana, ngira ngo bafite akazi gakomeye kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu uyagire uko ushaka. Yaba mu gihugu hano, byaba hanze cyane cyane ni ho bakunze guhindura aya mateka yacu ku mpamvu zitandukanye, bafite ibyo bazahangana na byo kugira ngo amateka nk’aya bayavuge ukundi.”
Yakomeje ashimangira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, agaragaza ko Abanyarwanda biteguye kuyirwanya. Agira ati: “Ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste yabivugaga cyangwa se uko na we yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Nta wakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica.”
Yongeyeho ati: “Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri. Ntibibaho, uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho…byanze bikunze, ntawe twabisaba.”
Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka bifite uruhare rukomeye mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukura amasomo mu mateka, aho yagizeati: “Uyu munsi udutera imbaraga twese, dukura imbaraga ku barokotse, bakomeza kubera isoko y’ubumuntu igihugu cyacu kivomaho. Ku barokotse mwese, mumenye ko mutari mwenyine. Turi kumwe igihugu cyose.”
Yagaragaje kandi ko iterambere igihugu kimaze kugeraho rishingiye ku bufatanye bw’Abanyarwanda, anashimangira ko ukuri kuri Jenoside kwagiye kugaragazwa binyuze mu nkiko mpuzamahanga ndetse n’inkiko Gacaca zabayeho mu gihugu.
Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku kibazo cy’abagoreka amateka, agaragaza ko n’ubu bikigaragara. Ati: “N’uyu munsi turacyabona abantu bayobya abandi bashaka kugoreka ukuri. Si ikibazo cy’ubumenyi buke ahubwo birenze ibyo. Bisobanuye ko impungenge zo kongera kubona amateka mabi yisubiramo zigihari kandi zifite ishingiro mu gihe twakwigira ba ntibindeba.”
Yibukije ko Jenoside itigeze iba impanuka, ahubwo ko yateguwe igihe kirekire kandi ibimenyetso byayo byari bizwi mbere. Yagize ati: “Mbere ya 1994, abantu bagiye bamburwa ubuzima, hagamijwe kumenyereza ko kwica bishoboka no kureba uko amahanga azabyitwaramo. Usibye bake cyane bagize ubutwari bwo kubyamagana, amahanga yaracecetse kugeze igihe byari byarenze igaruriro.”
Perezida Kagame yavuze ko ayo makuru atahawe agaciro nk’uko byari bikwiye, ibintu byagize uruhare mu kuba Jenoside ishyirwa mu bikorwa nta gikozwe ku gihe.
Yasoje agaragaza ko Jenoside itangiye, Abatutsi bahizwe hose mu gihugu, nta hantu na hamwe bafite umutekano, ari na byo byatumye igihugu gifata icyemezo cyo kongera kwiyubaka ku musingi w’ubumwe n’ubudaheranwa.

Perezida Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo atazasubira ukundi
















































































































































































