Panorama
Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), hashyizwe hanze uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri yabo bagiye gutangira amasomo y’igihembwe cya Gatatu no kwitegura ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri 2025/2026.
Ingendo zizamara iminsi ine, ni ukuvuga kuhera ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026 kugeza ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, abanyeshuri bagasubira ku mashuri yabo basanzwe bigamo bitewe n’Intara ishuri ryabo ryubatsemo.
Ababyeyi babwiwe ko gahunda yateguwe igomba kubahirizwa uko iri, abanyeshuri bagomba kuba bambaye impuzankano z’ishuri kandi ababyeyi bagomba kubaha amafaranga y’urugendo azabagarura mu biruhuko. 
















































































































































































