Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Rema, Tyla, Burna Boy bazasusurutsa abazitabira igikombe cy’Isi 2026

Rema na Tyla bagiye guhurira kurubyiniro mu gikombe cy'Isi 2026

Abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika barimo Rema, Tyla na Burna Boy bagiye gutaramira abakunzi b’umupira w’amaguru bazitabira igikombe cy’Isi cya 2026. Ibi byateguwe mu rwego rwo kurushaho gushyira umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Kwamamaza aba bahanzi mu bikorwa by’iki gikombe cy’Isi bikomeje gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko injyana ya Afrobeats ikomeje kwamamara ku rwego rw’Isi, aho abahanzi bo muri Nigeria n’ahandi muri Afurika bakomeje gutumirwa mu birori bikomeye byitabirwa n’imbaga y’abantu ku Isi yose.

Biteganyijwe ko Rema na Tyla bazaririmba ku munsi wa kabiri w’ibirori bizabanziriza imikino y’igikombe cy’Isi, mu gitaramo kizatangira isaha n’igice mbere y’umukino. Iki gitaramo kizabera kuri Stade ya Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizatangira ku wa 11 Kamena 2026, aho amakipe 48 azakina imikino 104 izabera mu mijyi 16 itandukanye. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa ku wa 19 Nyakanga 2026 kuri Stade ya New Jersey.

Abategura iri rushanwa batangaje kandi ko ibibuga bizajya bifungura imiryango mbere y’amasaha ane ngo imikino itangire, mu rwego rwo guha abafana umwanya uhagije wo kwitabira ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo bizajya bikorwa mbere y’imikino.

Rema na Tyla bagiye guhurira ku rubyiniro mu gikombe cy’Isi 2026

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities