Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ryongereye umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda

Umusaruro ukomoka ku mabuye y'agaciro mu Rwanda wariyongereye

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rwakomeje kwitwara neza mu ntangiriro za mwaka wa 2026, aho rwagaragaje izamuka rikomeye ry’umusaruro mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Amakuru atangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) agaragaza ko umusaruro w’uru rwego wazamutseho 20% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cyo mu mwaka wa 2025, cyari cyagaragayemo igabanyuka rito.

Iri zamuka rifitanye isano n’ubwiyongere bw’abakeneye amabuye y’agaciro ku masoko mpuzamahanga ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’amabuye akomeye arimo zahabu, lithium, gasegereti, tantalum na tungsten.

RMB yasobanuye ko impamvu nyamukuru yateye iri terambere ari uko aya mabuye yakomeje gushakishwa cyane ku rwego rw’Isi, bituma n’ibiciro byayo bizamuka ku masoko mpuzamahanga.

Iti “Izamuka rya 20% mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ryatewe cyane n’ubwiyongere bw’abashaka amabuye ku isoko mpuzamahanga n’ibiciro byiyongereye hejuru by’amabuye nka zahabu, lithium na 3T.”

Iri terambere ryagize uruhare no mu kongera amafaranga igihugu cyinjiza binyuze mu byoherezwa mu mahanga, aho ibikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byazamutse cyane ugereranyije n’umwaka ushize.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Innocent Kagenga, yavuze ko amwe mu mabuye y’ingenzi yageze ku biciro bitigeze bibaho mbere.

Ati “Ibiciro bya tungsten byazamutse cyane mu mwaka ushize, tantalum byari hafi kwikuba gatatu, naho gasegereti byari bigiye kwikuba kabiri. Iyo ibiciro byiyongereye gutya, abacukuzi bongera umusaruro ndetse bagashora imari mu bikoresho n’abakozi.”

Yongeyeho ko izamuka ry’ibiciro ryafashije u Rwanda kurushaho kugira uruhare rukomeye ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye na tungsten ikoreshwa mu nganda z’ikoranabuhanga n’izindi zikoresha ibikoresho bigezweho.

Hagati aho, sosiyete Trinity Metals iherutse gutangaza ko umusaruro wa tungsten uva mu kirombe cya Nyakabingo ugira uruhare rugaragara mu gukemura ibikenerwa ku isoko rya Amerika.

Uretse isoko mpuzamahanga, impinduka zakozwe mu rwego rw’ubucukuzi imbere mu gihugu na zo zafashije kongera umusaruro. Harimo kunoza uburyo bwo gutanga impushya, gushora imari mu bikoresho ndetse no gushakisha amabuye mashya.

Kagenga yagize ati “Hari amabuye mashya yavumbuwe mu myaka ishize nka beryl na lithium, yakomeje gushakishwa cyane.”

Abasesenguzi bavuga ko niba ibiciro ku masoko mpuzamahanga bikomeje kuguma hejuru, urwego rw’amabuye y’agaciro rushobora gukomeza kuba kimwe mu bifatiro by’ingenzi by’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere.

Umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro mu Rwanda wiyongereyeho 20%

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities