Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Imanza z’ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda ziyongereyeho 12%

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda bikomeje kuba ikibazo gikomeye, nyuma y’uko imanza zabyo zakiriwe mu nkiko ziyongereye mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026.

Muri uwo mwaka, inkiko zakiriye imanza 13.998 z’ibi byaha, mu gihe mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 zari 12.443. Ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 12% mu gihe cy’umwaka umwe.

Muri izi manza, hagaragayemo ibyiciro bitandukanye by’ibyaha bifite ingaruka ku mibereho n’umutekano by’imiryango, birimo ibiyobyabwenge ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Muri raporo, ihohotera rishingiye ku gitsina ni kimwe mu byiciro byagaragaje izamuka rikomeye. Imanza zarwo zazamutseho 35%, ziva ku 3.887 mu mwaka wa 2024/2025 zigera kuri 5.231 mu 2025/2026.

Muri iki cyiciro, icyaha cyagaragaye cyane ni guhoza ku nkeke hagati y’abashakanye, aho hakiriwe imanza 1.218.

Hakurikiraho imanza 412 zirebana no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, mu gihe ubusambanyi bwagaragayemo imanza 26.

Iyi mibare igaragaza ko ihohotera rikorerwa mu muryango, cyane cyane hagati y’abashakanye, rikomeje kuba kimwe mu bibazo bisaba ingamba zihariye mu gukumira no kurirwanya.

Iyi raporo kandi igaragaza kandi ko imanza z’ibiyobyabwenge zazamutseho 6%, ziva ku 5.590 mu mwaka wa 2024/2025 zigera ku 5.979 mu mwaka wa 2025/2026.

Muri izi manza, 5.661 zirebana n’ibikorwa birimo gufatanwa, kurya, kunywa, kwitera, guhumeka cyangwa kwisiga ibiyobyabwenge, ndetse no kubikora, kubihinga, kubitunda, kubibika, kubiha abandi cyangwa kubicuruza.

Hari kandi imanza 24 zirebana no korohereza undi gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Mu bindi byaha byagaragaje izamuka harimo ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Imanza zabyo zazamutse ziva ku 942 mu mwaka wa 2024/2025 zigera ku 1.036 mu mwaka wa 2025/2026, bikaba bingana n’izamuka rya 10%.

Muri zo, kunyereza umutungo ni byo byagaragayemo imanza nyinshi, zingana na 470, mu gihe gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke byo byagaragayemo 385.

Raporo igaragaza kandi imanza 154 zo kwigana, guhindura cyangwa gukwirakwiza amafaranga n’ibyitiranywa na yo, imanza 83 zo gutanga sheki zitazigamiwe ndetse n’22 zo gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026, imanza z’ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano na yo zageze kuri 919, zivuye kuri 849 mu mwaka wari wabanje, bigaragaza ubwiyongere bwa 8%.

Muri iki cyiciro, guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo cyagaragayemo imanza nyinshi, zingana na 464.

Hari kandi imanza 161 zo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, 116 zo gupfobya no guhakana Jenoside, 100 z’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’40 zo guha ishingiro Jenoside.

Nubwo muri rusange hari ibyiciro byagaragaje izamuka, raporo igaragaza ko hari n’ibyaha byagabanutse.

Imanza z’icuruzwa ry’abantu zagabanutseho 100%, kuko zari ebyiri mu mwaka wa 2024/2025, ariko mu mwaka wa 2025/2026 nta rubanza rwazo rwakiriwe.

Imanza ziregwamo abana na zo zagabanutseho 29%, ziva ku 1.173 zigera kuri 833.

Muri rusange, imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda bikomeje gutera inkeke, by’umwihariko ihohotera rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bishobora kugira ingaruka ku mutekano, imibereho n’iterambere ry’umuryango.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities