Panorama
Imibare mishya itangazwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), yasohotse muri raporo ya World Economic Outlook yo mu kwezi k’Ukwakira 2026, igaragaza uko ubukungu bw’ibihugu bitandukanye bwifashe n’uko bwitezweho kwitwara.
Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ruza inyuma ya Sudani y’Epfo, ifite ubukungu bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 10,5% na Ethiopia iza ku mwanya wa kabiri n’izamuka rya 9,2%.
U Rwanda rukurikirwa na Guinée ifite izamuka rya 7,2%, mu gihe Sudani, Niger na Bénin biteganyijweho izamuka rya 7% buri gihugu.
Iyi mibare igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu uri hejuru cyane y’impuzandengo ya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, kuko IMF iteganya ko ubukungu buzazamuka ku kigero cya 4,5% mu 2026.
Uyu muvuduko ibihugu bya Afurika biriho mu rwego rw’ubukungu urenze uw’ubukungu bw’Isi muri rusange, biteganyijwe kuzamuka ku kigero cya 3,1%.
Iyi mibare ije ikurikira iyo mu mwaka wa 2025, ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,4%.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,7%, bigaragaza ko ibikorwa bitandukanye by’ubukungu byakomeje kwaguka.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9,4%, aho urwego rw’inganda rwazamutseho 18%, urwa serivisi 7%, na ho ubuhinzi bukazamukaho 4%.
Muri icyo gihe, ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 24%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 26%, naho ibikorwa by’ikoranabuhanga n’itumanaho byiyongeraho 29%.
Nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku muvuduko wo hejuru, imibare ya IMF igaragaza ko rugifite ubukungu buto ugereranyije n’ibihugu byinshi bya Afurika.
Mu rutonde rw’ibihugu bifite ubukungu bunini muri Afurika, u Rwanda ruza ku mwanya wa 32, aho umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) uteganyijwe kugera kuri miliyari 18,7 z’amadolari ya Amerika.
Afurika y’Epfo ni yo iza ku mwanya wa mbere, n’ubukungu bufite agaciro ka Miliyari 489,1 z’amadolari ya Amerika, ikurikirwa na Misiri ifite miliyari 442,9 na Nigeria ifite miliyari 386,7. Algeria iza ku mwanya wa kane n’ubukungu bwa miliyari 331,9, na ho Maroc ikaza ku mwanya wa gatanu na miliyari 195,6 z’amadolari ya Amerika.
Mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni yo iza hafi kuko iri ku mwanya wa karindwi na miliyari 151,2 z’Amadolari ya Amerika. Tanzania iza ku mwanya wa 12 n’ubukungu bwa miliyari 96,2; na ho Uganda ikaba iya 13 na miliyari 72,2 z’amadolari ya Amerika.