Munezero Jeanne d’Arc
Imibare itangwa na minisiteri y’ubutabera ivugako kuva 2023/2024 kugera 2025/2026 Inteko zabunzi zakemuye 97,7% by’ibibazo zakiriye , ibi byagabanije umubare wabaturage basiragiraga munkiko bashaka ubutabera gusa haracyari urugendo rurerure rwo kwigisha abaturage.
Abunzi ni rumwe mu nzego zashyizweho, rufite inshingano zo gutanga serivisi z’ubwunzi ku baturage ku buntu, Ni urwego kandi rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikiriza urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego.
Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi, ni umurimo w’ubwitange udahemberwa. Abaturage batandukanye bagaragaza ko uru rwego rwagabanije umubare w’abamaraga igihe kirekire basiragira mu nkiko kuko byari byabatwaraga igihe kinini ndetse n’ amafaranga menshi
Rwasibo Nicodeme atuye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Shangasha, , avuga ko yari afitanye ikibazo na Mugenzi we wari waramutemeye ishyamba ariko agannye abunzi barabumvikanisha. Agira ati “Nari nagiranye ikibazo n’ Agoronome w’Umurenge wa Shangasha wari warantemeye ishyamba aritwikamo amakara, njya kumurega ku murenge ngezeyo banga kunyumva kuko yari umukozi wabo, ariko abunzi bakoresheje ukuri nk’ abantu bahatuye bakora imyanzuro ubundi ishyamba nagombaga kuriheba iyo ntagira abunzi kuko imyanzuro yabo niyo umuvunyi yagendeyeho bategeka ko ngomba kwishyurwa”.
Abakemuriwe ibibazo binyuze mu nkiko bemeza ko bihenze kandi bitwara umwanya Twizerimana, utuye mu Mudugudu wa Cyabirega, Akagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, ati “Iyo tugana inkiko zisanzwe tuba twaramaze amafaranga mu ba Avoka, mu ngendo, ndetse n’igihe cyo gukora imirimo yacu kikayoyoka. Abunzi badukemurira ibibazo ku buntu, mu buryo bwiza kandi bwihuse”.
Mugenzi we Witwa Munyemana Cassien ati “Abunzi bacu barangwa n’ubushishozi kuko baba baturanye natwe, bagasura aho ikibazo kiri, bakagenzura ukuri, ku buryo biba bigoye ko habaho kubera cyangwa ruswa hagati yabo”
Bamwe mu bunzi bemeza ko hari uruhare bagira mu gukemura ibibazo biba byuganije umuryango nyarwanda cyane ibishingiye ku masambu .

Tukahirwa Marie Cecile ni Visi Perezida, akaba n’umunyamabanga mu Bunzi bo mu Kagali Shangasha, Umurenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi. Agaragaza ko nabo babona hari ibibazo bakemura kandi bigafasha leta kudatuma abaturage basiragira mu nkiko.
Ati “Akenshi ibibazo twe twakira ni iby’masambu aho usanga nk’umugabo agenda akagurisha nk’ahantu miliyoni, ariko akageza mu rugo ibihumbi 800, icyo gihe umugore akanga ku musinyira ati amafaranga nti yuzuye, nyamara umwe wahaguze we atangira gukoramo ibikorwa, icyo gihe iyo uwagurishije atumvikanye n’uwo bashakanye ku mafaranga azanye mu rugo, tujya kureba umwe waguze tukamwumvikanisha n’ uwo baguze yahaye amafaranga akayamusubiza, nawe akamusubiza ubutaka bwiwe. Ikindi bibazo ni nk’ umuturage uba warengereye undi, akarenga imbago agatema ubutaka bwo mu kundi bakananirwa ku mvikana, abo tugerayo tukareba uko bari basanzwe bahinga tukabakiranura. Hakaba na babandi umwe aguriza undi amafaranga yayatindana agashaka kumubyaza inyungu abo nabo turabahuza bakumvikana bigacyemuka mu mahoro”.
Yongeraho ko mu kagali ka Shangasha kuva mu kwezi Mutarama kugera muri Nzeri umwaka wa 2026 bakiriye imanza 11 murizo 10 zakorewe umwanzuro (zarakemutse) naho 1arakomeza.
Naho ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi mu mwaka wa 2021/2022 bakiriye imanza 639 bakemura mo 633 bingana na 99%; mu 2022/2023 bakiriye imanza 612 bakemuramo 609 bingana na 99.5%. Mu 2023/2024 bakiriye imanza 948 bakemuramo 932 bingana na 99.3%, mu 2024/2025 bakiriye imanza 664 bakemuramo 662 bingana na 99.6% na ho mu 2025/2026 bakiriye imanza 488 zose barazikemura ibingana na 100%. Bivuze ko kuva mu mwaka wa 2222- 2026 bakiriye imanza 3,341 bakemuramo 3,354.
Abayobozi b’uturere bavuga ko abunzi babafasha mu buhuza no gukemura amakimbirane, cyane ashingiye ku mitungo, Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, yagize ati “Bakemura amakimbirane mbonezamubano, harimo ayerekeye ubutaka, ibibazo by’imitungo, n’amakimbirane yo mu muryango, imanza zimwe z’inshinjabyaha zoroheje. Ikindi bagira uruhare mu butabera kuko bateza imbere ubwiyunge.”

Nubwo aba bunzi bafasha abaturage mu buhuza nk’ abakoranabushake, bavuga ko bahura n’ibibazo birimo kugera aho bakemurira ibyo bibazo by’ abatura, bamwe muribo ntibagire itumanaho, kutishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kugihe.
Imibare itangwa na Minisiteri y’ ubutabera yerekana ko myaka 3 ishize, ibibazo byakemuwe n’Abunzi ni 83.694, muri byo ibyakomeje mu nkiko ni 1969, bingana na 2.3%. Ibyarangiriye mu bunzi ku buryo impande zombi zemeye umwanzuro w’Abunzi ni 81.725 bihwanye na 97.7%.
Kuba hari ibibazo byakomeje mu Nkiko, ntibivuze ko Abunzi baba batarabikemuye. Biterwa n’uko hari uruhande rutanyuzwe n’umwanzuro w’Abunzi bo ku Murenge rugahitamo kuregera urukiko rw’ibanze, kuko ingingo ya 27 y’ Itegeko N °37/2016 ryo ku wa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi, mu gika cyayo cya mbere (1) iteganya ko umwe mu bafitanye ikibazo utishimiye umwanzuro wa Komite y’Abunzi yo ku rwego rw’Umurenge ashobora, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yashyikirijweho umwanzuro wa Komite y’Abunzi wanditse, gushyikiriza ikirego Urukiko rw’Ibanze rubifitiye ububasha.