Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) igaragaza ko ireme ry’imitangire ya serivisi mu Rwanda rikomeje kugabanuka, aho mu 2026 ryageze kuri 68,48% rivuye kuri 71,73% mu 2025. Ibi bituma intego ya Guverinoma yo kuzamura ireme ry’imitangire ya serivisi rikagera nibura kuri 90% mu 2029 ikomeza gusaba imbaraga zidasanzwe.
Iyi mibare ikubiye muri Raporo y’Igipimo cy’Imiyoborere mu Rwanda, izwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), isuzuma uko igihugu gihagaze mu nzego zitandukanye z’imiyoborere n’iterambere. Imitangire ya serivisi inoze ni imwe mu nkingi umunani zishingirwaho muri iri suzuma. Intego yayo ni ugushyira umuturage cyangwa umukiriya ku isonga, akabona serivisi yihuse, yizewe kandi ku buryo bumworohereza.
Nubwo iyi ntego ihari, imibare ya RGS igaragaza ko uru rwego rwagabanutseho amanota 3,25 ku ijana ugereranyije n’umwaka wabanje, ibintu bishobora kugira ingaruka ku rugendo rwo kugera ku ntego z’igihugu.
Imibare y’imyaka itandatu ishize igaragaza ko ireme ry’imitangire ya serivisi ryagiye rigira ihindagurika, ariko muri rusange rikaba ryaragabanutse ugereranyije n’amanota ryari rifite mu 2021. Mu 2021, uru rwego rwari rufite amanota 81,86%, ariko mu 2022 rugera kuri 77,69%. Mu 2023 rwazamutseho gato rugera kuri 78,28%, mbere yo kongera kugabanuka rukagera kuri 75,79% mu 2024.
Mu 2025, amanota yakomeje kugabanuka agera kuri 71,73%, naho mu 2026 agera kuri 68,48%. Ibi bivuze ko hagati ya 2021 na 2026, ireme ry’imitangire ya serivisi ryatakaje amanota 13,38 ku ijana. Kugira ngo intego ya 90% mu 2029 igerweho, bizasaba ko uru rwego ruhindura icyerekezo cy’igabanuka ryagiye rigaragara mu myaka ishize.
Raporo ya RGS ya 2026 igaragaza ko mu nzego zifite amanota make mu mitangire ya serivisi harimo urwego rw’iterambere ry’ubukungu, rwagize 59,70%, n’urw’ikoranabuhanga, rwagize 60,98%. Serivisi zijyanye n’imibereho myiza y’abaturage zagize amanota 66,93%, mu gihe izirebana n’iterambere ry’imiyoborere zagize 76,95%.
Ku rundi ruhande, serivisi zitangwa n’inzego za Leta, abikorera na sosiyete sivile zagize amanota 77,83%. Iyi mibare igaragaza itandukaniro riri hagati y’inzego zisuzumwa, ikaba inatanga ishusho y’aho hakenewe kwibandwa mu kunoza serivisi zihabwa abaturage. Nubwo ikoranabuhanga ryagiye rishyirwa imbere mu koroshya imitangire ya serivisi, raporo igaragaza ko ibipimo byose bigize iyi nkingi byasubiye inyuma mu 2026.
Imitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga yagabanutseho 5,9%, serivisi zijyanye n’imibereho myiza zigabanukaho 4%, naho izirebana n’ubukungu zigabanukaho 3,8%. Ibi bigaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga byonyine bidahagije, ahubwo ko hakenewe no kureba niba serivisi zitangwa zinoze kandi zigera ku bazikeneye.
Perezida Kagame yakunze kunenga imitangire mibi ya serivisi
Imitangire mibi ya serivisi ni ikibazo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiye agarukaho mu bihe bitandukanye, asaba abayobozi n’abakozi bashinzwe kwakira abaturage guhindura imikorere no kubaha serivisi bakwiye. Yagiye agaragaza ko abatanga serivisi mbi badakwiye gukingirwa ikibaba, ashimangira ko abakora amakosa bagomba kuyabazwa aho guhishirwa.
Mu butumwa bwe, yagiye anenga imikorere idashyira umuturage ku mwanya wa mbere mu nzego zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, siporo n’izindi nzego za Leta. Yanashimangiye ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu kugaragaza ibibazo bahura na byo, kugira ngo ababishinzwe babikurikirane kandi abatanga serivisi mbi babibazwe.
Ubu butumwa bushimangira ko kunoza serivisi bidakwiye kugarukira ku mabwiriza n’intego zashyizweho, ahubwo ko bigomba kugaragarira mu buryo abaturage bakirwa, bafashwa kandi ibibazo byabo bikemurwa.
Inzego z’ibanze zigaragajwe nk’ahakwiye kwibandwaho
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yavuze ko imiyoborere myiza igaragarira cyane mu nzego z’ibanze, mu mashuri no mu bigo nderabuzima. Yagaragaje ko ari muri izi nzego hakwiye kwibandwa mu gukemura ibibazo by’imitangire ya serivisi, hakoreshwa neza ubushobozi buhari kandi hakabaho ubufatanye.
Minisitiri Habimana kandi yagaragaje ko nubwo impuzandengo y’amanota yahawe inkingi z’ingenzi z’imiyoborere uko ari umunani ari nziza, bitavuze ko abaturage bakwiye kunyurwa igihe ireme ry’imitangire ya serivisi rikomeje kugabanuka. Mu gihe urwego rw’imitangire ya serivisi ruri mu zifite amanota make, urw’umutekano n’ituze rwo rwagize amanota 90,15% mu 2026.
Iri tandukaniro rigaragaza ko hari inkingi z’imiyoborere zifite umusaruro uri hejuru, mu gihe izindi zigikeneye kongererwa imbaraga kugira ngo zigere ku rwego rwifuzwa.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Usengumukiza Felecien, yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma imitangire ya serivisi ikomeza kuza inyuma y’izindi nkingi ari imikorere yo mu nzego z’ibanze, aho hari ibibazo by’abayobozi bataboneka mu kazi ndetse na ruswa.
Yagize ati “Hari inzego z’ibanze aho akenshi mu mitangire ya serivise baba baradohotse, ugasanga batari mu biro byabo, batanga igihe abaturage bazaza kubareba bakababura ndetse hakaza n’ikibazo cya ruswa duhora tuvuga. Ibyo ni bimwe mu byo twabonye bishobora kuba intandaro yo kutanoza serivise”.
Ibi bibazo bishobora gutuma abaturage batabona serivisi ku gihe, bakongera ingendo bajya gushaka abayobozi cyangwa bakagira izindi mbogamizi mu kubona ibisubizo by’ibibazo byabo. Gukemura ibibazo byagaragajwe bisaba gukurikirana imikorere y’inzego zitanga serivisi, kurwanya ruswa, kunoza uburyo bwo kwakira abaturage no kureba niba abakozi baboneka igihe bakenewe.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ireme ry’imitangire ya serivisi rikagera nibura kuri 90% mu 2029. Ariko amanota ya 68,48% agaragazwa na RGS ya 2026 ashyira ku murongo ibibazo bigikeneye gukemurwa kugira ngo iyo ntego igerweho. Kuva ku manota 68,48% kugera kuri 90% bisaba izamuka ry’amanota 21,52 mu gihe gisigaye kugera mu 2029.
Kugera kuri iyo ntego bizasaba kunoza imikorere y’inzego z’ibanze, gukemura ibibazo bya ruswa, kunoza serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga no kongera ireme rya serivisi mu nzego z’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Raporo ya RGS itanga ishusho y’uko imiyoborere ihagaze, ariko imibare y’amanota izagira agaciro kurushaho igihe izaherekezwa n’impinduka zifatika mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage, bakabona serivisi zinoze, ku gihe kandi mu buryo bubanyuze.