Rene Anthere Rwanyange

Binyuze muri Siporo rusange n’imbyino gakondo, Murama Taye irahenda, yiyemeje gufata abaturage kugira ubuzima buzira umuze binyuze mu myitozo ngororamubiri, imbyino gakondo no kurwanya ibiyobyabwenge cane cyane mu rubyiruko.

Tariki ya 25 Ukwakira 2025, tariki ya 25 Ukwakira 2026, umwaka urashize abaturage mu kagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, batangije siporo igamije kubafasha kugira ubuzima buzira umuze ariko kandi banarwanya ibiyobyabwenge.

Cyarubenga Laetitia, atuye mu kagari ka Murama, akorere siporo mu itsinda ryitwa “Murama Taye Irahenda”. Avuga ko yahishuriwe ko siporo ari ubuzima, kandi na we uko yayitangiye atariko ameze. Amaze umwaka akora siporo.

Agira ati “Maze umwaka nkora siporo kandi byaramfashije cyane. Yamfashije guhura n’abandi, yamfashije kubona ibitotsi kandi ubundi ntarabibonaga, ndasinzira nkaruhuka. Hari igihe nza muri siporo numva umutwe utameze neza ariko tujya gusoza numva naruhutse. Ikindi gikomeye ni uko byamfashije kugabanya ibiro kuko natakaje ibiro umunani. Ninkomerezaho bizamfasha kugira ubuzima bwiza kuko ubundi sinashoboraga kugenda ahazamuka ariko ubu nsigaye njyana n’abandi kandi no mu kazi biramfasha.”

Akomeze ashishikariza abandi babyeyi kwitabira imyitozo ngoramubiri kuko iruhura mu mutwe, ituma umuntu agira ibitekerezo byiza, kandi bituma umuntu asabana n’abandi.

Rurangwa Celestin na we atuye mu kagari ka Murama, mu mudugudu wa Gasharu. Ni umuyobozi wa Club Murama Taye irahenda. Avuga ko bamaze umwaka batangije gahunda yo gufasha abaturage kugira ubuzima buzira umuze binyuze muri Siporo cyane cyane imyitozo ngoraroramubiri.

Agira ati “Kugira ngo dufate iri zina Taye itahenda twashatse gufasha abantu kugira ngo bagere ku buzima bwiza babigizemo uruhare ubwabo. Uretse kandi kubungabunga ubuzima ni umwanya wo gufasha abantu guhura tugasabana, gufasha abadashoboye kwitangira Mituweli ndetse no mu bindi bikorwa bitegurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Akomeza agira ati “Dushaka ko siporo iba umuco bikagera no ku bana bato bari mu mashuri. Ikindi kandi siporo ituma abantu bahura bagasabana. Siporo ni ubuzima kandi n’urukingo ikaba n’umuti w’indwara zimwe na zimwe. Siporo ni nziza ni ubuzima.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama, Nkundabanya Evariste, avuga ko muri aka kagari Siporo bayigize umuco ariko kandi ari n’umwanya bakoreramo ubukangurambaga kuri gahunda za Leta.

Agira ati “Siporo irafasha cyane kuko ni ahantu higirwa disipuline, kandi hatangirwamo ubutumwa bunyuranye bufasha abaturage. Ku mwihariko mu kagari ka Murama, iyi Karabu Teye Irahenda yafashije cyane abaturage haba ku busabane hagati yabo ndetse no guhuza abaturage.”

Kuri uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y’umwaka Murama Taye Irahenda imaze ifasha abaturage mu kubungabunga ubuzima, hatangiwemo ubutumwa burebana n’umutekano ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga zituzuje ubuziranenge,… wabaye n’umwanya kandi wo gufasha abayitabiriye kwisuzumisha indwara zitandura babifashijwemo n’ikigo nderabuzima cya Kinyinya.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *