Bamporiki Édouard yagaragaje ko ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wongeye kumugirira ikizere akamuha inshingano nshya zo kuyobora Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa Unity Club Intwararumuri, nyuma y’imyaka isaga ine avuye mu nshingano za Leta kubera ibibazo byakurikiranyweho n’inkiko.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 27 Ukwakira 2026, Bamporiki yagaragaje ko yishimiye icyizere yongeye kugirirwa na Perezida Kagame, avuga ko agiye guharanira kutazagitatira.

Yagize ati: “Icyi cyizere cy’eze, cyije nkizirikana cyimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki cyivomwamo, @PaulKagame, Icyi nacyo Ndacyacyiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda icyi cyubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema Mwembi.”

Ibi bije nyuma y’uko impinduka mu myanya y’ubuyobozi zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026 zigaragaje ko Bamporiki yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, umuryango ugamije guteza imbere ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda.

Icyatumye Bamporiki ava mu nshingano za Leta

Ku wa 5 Gicurasi 2022, Perezida Kagame yahagaritse Bamporiki ku mirimo yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bitewe n’ibyo yagombaga kubazwa byari biri gukorwaho iperereza. Nyuma, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ryari rifitanye isano n’ibyaha bya ruswa.

Ku wa 30 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, rumukatira igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kujurira, ku wa 23 Mutarama 2023, Urukiko Rukuru rwongereye igifungo cye kikagera ku myaka itanu, ariko rugabanya ihazabu ikagera kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Bamporiki yatangiye igihano cy’igifungo muri Mutarama 2023.

Mu Kwakira 2024, Perezida Kagame yahaye imbabazi Bamporiki hamwe n’abandi bantu 31 bari barakatiwe n’inkiko, nk’uko byatangajwe nyuma y’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ukwakira uwo mwaka.

Inshingano nshya muri Unity Club Intwararumuri

Kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri ni inshingano nshya Bamporiki ahawe nyuma y’igihe yari amaze atari mu myanya y’ubuyobozi bwa Leta. Uyu muryango ugira uruhare mu bikorwa bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, amahoro n’imibanire myiza mu Banyarwanda.

Mu butumwa bwe, Bamporiki yagaragaje ko icyizere yongeye kugirirwa agifata nk’inshingano ikomeye, ashimangira ko agomba kwitwararika kugira ngo atazatatira icyizere cya none. Kugeza ubu, amagambo ye agaragaza kwishimira icyizere yongeye kugirirwa no kwemera ko amakosa yakoze mu gihe cyashize akwiye kumubera isomo mu nshingano nshya ahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *