Panorama

Abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, abanyeshuri, urubyiruko n’abageze mu zabukuru bitabiriye imyigaragambyo ikomeye yabereye mu Bufaransa ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026. Abakozi barasaba kongererwa imishahara, kugabanya izamuka ry’ibiciro no kurengera serivisi rusange. Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe inzego z’umutekano zari zoherejwe hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko tubikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), iyi myigaragambyo yahurije hamwe amashyirahamwe y’abakozi, abanyeshuri, abahinzi bagize ihuriro ry’amashyirahamwe y’abahinzi yo mu Bufaransa (Confédération paysanne) ndetse n’abazwiho gukora imyigaragambyo mu mwambaro w’umuhondo (Gilets jaunes), bongeye kwigaragambya mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize kubera izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikomoka kuri peteroli.

Amashyirahamwe y’abakozi yari yitezweho gukusanya abantu bari hagati ya 500,000 na 700,000 bagahurira hanze y’umurwa mukuru, Paris, mu gihe byari biteganyijwe mu munyi wa Paris honyine yitabiriwe n’abari hagati ya 40,000 na 80,000.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Laurent Nuñez, yatangaje ko igihugu cyohereje abapolisi n’abajandarume 70,000 mu rwego rwo gucunga umutekano, anavuga ko hazafatwa ingamba zikomeye cyane mu gihe haba habaye imyitwarire ibangamira umutekano.

Mu byo abigaragambya basaba harimo kongera umushahara fatizo uzwi nka Smic, utigeze wongererwa amafaranga y’inyongera kuva mu 2012, kuzamura imishahara muri rusange, kubijyanye n’imisoro, kunoza serivisi za Leta n’imyigire y’urubyiruko.

Imyigaragambyo yanagaragaye mu mashuri no muri za kaminuza. Guverinoma yatangaje ko saa yine za mu gitondo, amashuri yisumbuye 81 muri 3,700 yari yabujijwe gukorerwamo, mu gihe ihuriro ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ryavugaga ko amashuri 1,000 yahagaze.

Mu rwego rw’ubwikorezi, sosiyete ya gari ya moshi SNCF yatangaje ko ingendo zizahura n’ imbogamizi zikomeye mu turere dutandukanye, naho muri Paris n’inkengero zayo imirongo myinshi ya gari ya moshi igahungabana. Biteganyijwe kandi ko imwe muri gari ya moshi icumi zigendera ku muvuduko wo hejuru zishobora guhagarikwa.

Ku kirwa cya Réunion, abantu hafi 2,500 bitabiriye imyigaragambyo, basaba guhangana n’izamuka ry’ibiciro no kurengera ubushobozi bw’abaturage bwo kugura ibikenewe byibanze mu buzima bwa buri munsi.

Marine Tondelier, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ry’Abaharanira ibidukikije mu Bufaransa, yavuze ko imyigaragambyo ikomeje ari igaragaza ry’ingaruka z’imiyoborere ya Perezida Emmanuel Macron mu myaka icumi ishize.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe amashyirahamwe y’abakozi asaba Leta gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo by’imishahara n’ubuzima buhenze, mu gihe n’impaka ku ngamba zashyizweho zo kugenzura imyigaragambyo zikomeje gufata indi ntera.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *