Abatuye Umujyi wa Kigali bitabiriye siporo rusange ya ‘Car Free Day’ yo ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, yahurijwe hamwe n’ibikorwa byo kwizihiza imyaka 40 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rimaze rikora mu Rwanda.
Abayobozi mu nzego zitandukanye, abato n’abakuze bahuriye mu mihanda ya Kigali, bakora imyitozo ngororamubiri irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, gutwara amagare na aerobics.
Iki gikorwa cyabaye umwanya wo gushishikariza abaturage kugira umuco wo gukora siporo no kwita ku buzima, ari na ko hanizihizwa uruhare UNICEF imaze imyaka 40 igira mu guteza imbere imibereho myiza y’abana n’imiryango yabo mu Rwanda.
Muri iyo myaka, UNICEF yagiye ifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kurengera uburenganzira bw’abana, kunoza serivisi z’ubuzima, guteza imbere uburezi, imirire myiza, kubona amazi meza n’isuku, ndetse no gufasha abana n’imiryango itishoboye.
Imibare igaragaza intambwe imaze guterwa mu mibereho y’abana
Imibare yatangajwe na UNICEF igaragaza impinduka zigaragara mu buzima bw’abana mu Rwanda mu myaka ishize, cyane cyane mu bijyanye no kubarinda indwara n’impfu bakiri bato.
Mu 1992, abana 175,6 kuri buri 1.000 bavukaga ari bazima ntibageraga ku myaka itanu. Mu 2024, uwo mubare wari waragabanutse ukagera kuri 37,7 kuri buri bana 1.000 bavuka ari bazima.
Iri gabanuka rifitanye isano n’iterambere ryagiye rigaragara muri serivisi z’ubuvuzi, gahunda zo gukingira abana no kwita ku buzima bw’ababyeyi n’impinja.
Mu bijyanye n’imirire, na ho hari intambwe yatewe mu kugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu. Igipimo cy’abana bagwingira cyavuye kuri 48% mu 2000 kigera kuri 27% mu mibare iheruka gukoreshwa mu isesengura ry’imyaka 40.
Mu burezi, imibare ya UNICEF igaragaza ko igipimo cy’abana bitabira amashuri abanza cyavuye kuri 47,5% mu 1992 kikagera kuri 93% mu mibare yakoreshejwe mu isesengura ry’iyi sabukuru.
Hanagaragajwe impinduka mu burezi bw’abana bato binyuze muri gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD). Abana bitabiraga iyi gahunda bavuye kuri 297.021 mu 2020 bagera kuri 1.165.384 mu 2025.
Mu rwego rwo guteza imbere uburere bushingiye ku muryango, UNICEF inagaragaza ko abarenga 90% by’abana bari barashyizwe mu bigo kuva mu 2012 bamaze gusubizwa mu miryango yabo.
Ku wa 26 Kamena 2026, UNICEF Rwanda yizihije ku mugaragaro imyaka 40 imaze ikorera mu Rwanda, mu birori byabereye i Kigali. Muri ibyo birori hanamuritswe indirimbo yiswe ‘Kuri Buri Mwana’, yaririmbwe n’umuhanzi Andy Bumuntu, inabyinirwa n’abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation.
Car Free Day ikomeje guhuza Abanyakigali mu bikorwa by’imyitozo ngororamubiri
Siporo rusange imaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho iba kabiri mu kwezi igahuza abaturage bo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali. Abitabira iyi gahunda bakora imyitozo itandukanye, irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, gutwara amagare na aerobics, hagamijwe gushishikariza abaturage kugira ubuzima buzira umuze.
Muri siporo yo kuri iki Cyumweru, abayitabiriye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na Cara Spencer, Meya w’Umujyi wa St. Louis wo muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Cara Spencer yashimye ibikorwa Umujyi wa Kigali ukora mu guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage binyuze mu myitozo ngororamubiri. Yanagarutse ku iterambere ry’umuco wo gutwara amagare muri uyu Mujyi.
Car Free Day yatangiye muri Gicurasi 2016, iba imwe muri gahunda zagiye zifasha abaturage ba Kigali kugira umuco wo gukora siporo. Muri iyi gahunda, imihanda imwe n’imwe iharirwa abakora imyitozo ngororamubiri mu masaha ateganyijwe, imodoka n’ibindi binyabiziga bifite moteri bikaba bitayikoresha muri icyo gihe.
Uretse imyitozo ngororamubiri, iyi gahunda inatanga amahirwe yo kubona serivisi zo gupima indwara zitandura, bityo abayitabira bakaba bashobora kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Guhuza siporo rusange no kwizihiza imyaka 40 UNICEF imaze mu Rwanda byongeye kugaragaza akamaro ko guteza imbere imibereho myiza, ubuzima buzira umuze no kurengera abana, ari na bo shingiro ry’iterambere rirambye ry’igihugu.
