Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gutura mu kajagari cyangwa mu manegeka byatuma urwariye iwe COVID-19 atitabwaho neza

Imwe mu miturire ntiyorohereza ibinyabiziga kuhagera (Ifoto: Net)

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero za wo baravuga ko hari imiturire itorohereza abaturage kuba bakwivurizamo icyorezo cya Covid 19 mu gihe bibaye ngombwa.

Mu gihe inzego z’ubuzima zatangije gahunda yo kuvurira mu ngo abanduye icyorezo cya Covid 19 baterengeje imyaka 65 y’amavuko kandi batarembye, hari abaturage basanga imiturire imwe n’imwe ishingiye ku myumvire no ku mikoro ndetse no ku bikoresho bidahagije bishobora kuba imbogamizi mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Murenzi Phanuel utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko muri rusange usanga hari abantu bubaka mu kajagari bagamije amaronko gusa, aho kureba ireme ry’ibyo bubaka.

Yagize ati ”Ubundi iyo umuntu yubaka yakagombye kuvuga ati reka nsige ahantu h’ubuhumekero mpatere ibiti nzabone umwuka mwiza, mpatere imbuto nzabone urubuto, nshyire amadirishya ku nzu, umwuka uzinjire; ariko ikibazo, mbanza gutekereza ku mafaranga aho kubanza gutekereza ubuzima, ngatekereza ikibanza abapangayi 4 , 5 cyangwa 6 bazampa amafaranga. Ibyo bikajyana n’uko ubutaka n’ibiburiho bihenze kuko niba mfite ikibanza cyishyura 100.000 ngomba kuyashakisha mu bukode. Ese iyo myubakire birashoboka ko umuntu yahavurirwa corona,ku bwanjye biragoye, aho mu gipangu usanga inzu 5 cyangwa 6, ubwo se bazamuvurira hehe?’’

Mukarugomwa Alphonsine avuga ko hari uduce tumwe na tumwe bigoye ko umuntu wanduye COVID19 yitabwaho bitewe n’akajagari kaho. Ati ”Aho umuntu atuye ntabwo buri gihe byakoroha, kubera ko imiturire y’abantu ntabwo ari imwe, hari utuye neza, hari utuye mu kajagari, ku buryo kuhivuriza bitakoroha, kandi n’abantu ntibyaborohera kandi corona irandura, hari uba adafite aho akarabira cyangwa icyumba cye cyihariye. Ariko hari aho byakoroha bitewe n’uko atuye.’’

Hari aho usanga inzu zidafite amadirishya ahagije cyangwa se zifite matoya cyane abenshi ntibibuke no kuyakingura ku manywa ngo atange umwuka mu nzu, nta madari aba mu nzu ashobora kugabanya ubushyuhe cyangwa ngo hanze habe haratewe ibiti byo kuzana umwuka mwiza.

Abatuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali bagaragaza amikoro nk’imwe mu nzitizi zituma batubaka inzu zibafasha kugira imibereho myiza. Kuri  iyi ngingo, Musabyimana Patricie wo mu Karere ka Gasabo yagize ati “Nko kuba umuntu ari mu nzu ifite pavement, ifite parcelle ihagije, ifite inzugi nziza n’amadirishya meza. Amadirishya manini na yo biterwa n’amikoro yo kuyakoresha, ikindi plafond hari igihe bitugora kuyubaka kubera ubushobozi buke, n’ubwo tuzi ko igabanya ubushyuhe mu nzu.’’

Na ho Mukawizeyimana Jacqueline asanga abashinzwe imyubakire mu nzego za Leta aba bakwiye gukurikiranira hafi uko abantu bubaka, bakagenzura niba ibyo beretswe mu gishushanyo cy’inzu ari byo byubahirizwa.

Impuguke mu bijyanye n’imyubakire zisanga kwita ku miterere y’inzu ubwayo, ibiyigize n’ibiyikikije ari byo byakoroshya ubuzima bw’uyituyemo ndetse akaba yabasha no kuvurirwamo icyorezo cya COVID 19 ndetse akaba yanavurirwamo mu gihe bibaye ngombwa.

Engeniyeri Bimenyimana Innocent yagize ati “Iyo wubaka ikintu cya mbere ugomba kugenderaho ni uburyo inzu izahumeka, niba ari inzu gifite 6 kuri 5 ntabwo igomba kugra amadirishya ari munsi ya 3. Inzu igashyirwaho claustrats,rovers ku madirishya kugira ngo zitange ubuhomekero, n’utuyungirizo kugira ngo imibu itazaza. Ibirahure ku nzu na byo si byiza, kuko bisaba ko ukoresha climatiseurs kandi kuzikoresha igihe kirekire si byiza. Ikindi ni ugukingura ku manywa kandi hanze hagaterwa ibiti bizana umuyaga kandi inzu igakorerwa isuku ihagije ya buri munsi. Ibisenge nabyo biba bigomba gucurikwa cyangwa bikigizwa hejuru mu kugabanya ubushyuhe.’’

Muhire Janvier ushinzwe ishami ry’imiturire n’imyukabire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire aragaruka ku by’abaturage bagomba kwitaho kugira ngo ubuvuzi bwa Covid 19 bukorewe mu ngo batuyemo bushoboke.

Ati “Icya 1 ni ukugira isuku nyirayo akaba afite amazi mu rugo, akaba afite inzu ifite umwuka uhagije, ubwo birajyana n’amadirishya n’icyerekezo cyangwa icyoko yubatsemo, inzu igomba kuba iteyemo isima.’’

Mu kugaragaza iby’ingenzi bisabwa ngo umurwayi wa COVID19, abe yakwitabwaho akanavurirwa iwe mu rugo, ikigo gishinzwe ubuzima kivuga ko umurwayi agomba kuba afite ahantu hahagije mu rugo iwe, ku buryo bitakwanduza abo babana cyangwa baturanye. Kuba abo mu rugo bagomba gusiga nibura metero 2 hagati yabo buri gihe no kuba umurwayi agomba kugira ibikoresho byihariye byihariye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities