Nshimiyimana Védaste yashyize imbere kuvugurura imihanda no kwagura ibikorwa remezo mu myaka itanu iri imbere

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Védaste, yatangaje ko kunoza imihanda no gukemura ibibazo by’ibikorwaremezo bikigaragara mu bice bitandukanye by’akarere biri mu by’ingenzi ubuyobozi bwe buzibandaho muri manda ya 2026–2031.

Ibi bije mu gihe bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bakomeje kugaragaza imbogamizi bahura na zo mu ngendo, bitewe n’imihanda itaragerwaho n’ikorwa cyangwa itameze neza, cyane cyane mu bice byegereye Umujyi wa Huye.

Bamwe mu batuye muri iyi mirenge bavuga ko ikibazo kirushaho gukomera mu gihe cy’imvura, aho imihanda imwe n’imwe iba inyerera, bikabangamira abamotari, abanyamaguru n’abandi bakoresha iyo mihanda.

Habyarimana Alexis, utuye mu Murenge wa Huye akaba atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko yizeye ko ubuyobozi bushya buzashyira mu bikorwa ibyo bwemereye abaturage, birimo no kubaka umuhanda wa Gahenerezo–Huye.

Ati: “Twishimiye abayobozi bashya batowe tubigizemo uruhare kuko abari bagize inteko itora ni abo twatoye iwacu mu midugudu. Twizeye ko imigabo n’imigambi batubwiye bazayishyira mu bikorwa, harimo no kuduha ibikorwaremezo birimo n’umuhanda Gahenerezo-Huye, kuko abayobozi bacyuye igihe bari barawutwemereye.”

Yagaragaje ko kutagira umuhanda mwiza bituma gutwara abagenzi bigorana, by’umwihariko mu bihe by’imvura, kuko abamotari bahura n’ubunyerere bushobora no guteza impanuka. N’abanyamaguru bakoresha uwo muhanda na bo bahura n’ikibazo cyo kunyerera no kugwa.

Mu gusubiza ibi bibazo, Meya Nshimiyimana Védaste yavuze ko ubuyobozi bushya buzashyira imbere imibereho myiza y’abaturage, bukomereza ku mishinga y’iterambere yari yaratangiye ndetse bukita no ku bice bikigaragaramo icyuho mu bikorwa remezo.

Ati: “Icyo dushyize imbere ni ugushyira umuturage ku isonga. Ibikorwaremezo by’imihanda turabizi ko hari aho bitari, ariko tuzakomereza aho abandi bari bagejeje kuko hari ibyari byaratangiye gukorwa.”

Yavuze kandi ko kwagura Umujyi wa Huye bizajyana no guhindura byinshi mu mibereho y’abaturage, bityo ko ubuyobozi buzafatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo abaturage babone amahirwe azanwa n’iterambere ry’umujyi.

Ati: “Iyo umujyi urimo kwaguka, hahinduka ibintu byinshi, cyane ko hari ibyo abaturage baba batamenyereye. Tuzabahuza n’amahirwe ahari kandi tuzanahanga imirimo, ku buryo imiryango ikennye izafashwa kwikura mu bukene, kandi mu bikorwa byose by’amahirwe bazajya banahabwa akazi.”

Huye mu cyerekezo cy’Umujyi wunganira Kigali

Iterambere ry’Umujyi wa Huye ntirishingiye gusa ku kubaka imihanda, ahubwo riri no muri gahunda yagutse yo kuwuhindura umwe mu mijyi yunganira Kigali, izwi nka Secondary Cities.

Igishushanyombonera cyavuguruwe cy’Umujyi wa Huye gikubiyemo ibice byo mu mirenge itandatu kuri 14 igize akarere, ari yo Ngoma, Tumba, Mukura, Huye, Mbazi na Ruhashya.

Gahunda y’imitunganyirize y’ubutaka y’Akarere ka Huye ya 2023–2050 igaragaza ko umujyi uzagurwa kandi ugategurwa hashingiwe ku mikoreshereze y’ubutaka, aho gutura, ubucuruzi, inganda, ibikorwaremezo n’ubwikorezi. Ibi bigaragaza ko imihanda ari imwe mu nkingi z’ingenzi zizafasha gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo.

Mu mishinga yigeze gutegurwa mu rwego rwo kunoza imihanda n’imiyoboro y’amazi mu bice by’Umujyi wa Huye, harimo umuhanda Rwabuye–Ibiro by’Umurenge wa Mbazi–Bigangara ufite uburebure bwa kilometero 3,96, umuhanda wo mu gace ka Gitwa muri Tumba ufite kilometero 0,83 n’uwo mu gace ka Matyazo muri Ngoma ufite kilometero 1,16.

Iyo mishinga yari igamije koroshya ingendo, gufasha abaturage kugera ku masoko, ku bigo by’ubuyobozi, amashuri n’ibigo nderabuzima, ndetse no kunoza imicungire y’amazi y’imvura kugira ngo hirindwe imyuzure n’ibyangirika ku butaka.

Iterambere rya Huye riri kandi muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2 (2024–2029), rikanashyirwa mu bikorwa binyuze muri Gahunda y’Iterambere ry’Akarere ka Huye, DDS2 (2024–2029).

Izi gahunda ziteganya guteza imbere Huye nk’umujyi wunganira Kigali, urangwa no kubungabunga ibidukikije, kuba igicumbi cy’ubumenyi, umuco, ubukerarugendo n’ubuhinzi bw’umwuga.

Ku rundi ruhande, Nshimiyimana Védaste si mushya mu buyobozi bw’Akarere ka Huye, kuko yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako kuva mu 2008 kugeza mu 2024, mbere yo kwimurirwa mu Karere ka Rusizi. Ibyo ni ubunararibonye ashobora kwifashisha mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’akarere.

Icyizere cy’abaturage ubu gishingiye ku kuba ibyo ubuyobozi bushya bwiyemeje bizahinduka ibikorwa bifatika, cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’imihanda, koroshya ingendo no gufasha abaturage bose kugira uruhare mu mahirwe azanwa no kwaguka kw’Umujyi wa Huye.

Nshimiyimana Védaste yashyize imbere kuvugurura imihanda no kwagura ibikorwa remezo mu myaka itanu iri imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *