Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Cricket: Kenya na Uganda zifite amahirwe menshi yo kugera mu ijonjora rya nyuma ry’igikombe cy’isi

Mu gihe irushanwa ririmo kubera mu Rwanda mu guhatanira itike y’igikombe cy’isi mu mukino wa Cricket rigeze hagati, amakipe ya Kenya na Uganda akomeje kwitwara neza no kwiyongerera amahirwe yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

Kenya na Uganda zibigezeho nyuma y’umunsi wa gatatu w’irushanwa, ubwo aya makipe yombi yitwaye neza  atsinda abo bahanganye barimo Tanzania n’u Rwanda.

Mu mukino watangije umunsi wa gatatu w’irushanwa ikipe ya Kenya yatsinze Tanzania amanota 119, ibi bihita bihesha Kenya kuba ari yo kipe yonyine itaratsindwa umukino n’umwe muri iri rushanwa.

Ku rundi ruhande ikipe y’u Rwanda ntimerewe neza, kuko yatsinzwe umukino wa gatatu na Uganda ku manota 204 ya Uganda kuri 34 y’u Rwanda. Ibi bihita bishyira u Rwanda ahantu habi kuko n’iyo kipe itaratsinda umukino n’umwe.

Irushanwa rikaba rikomeza Tanzania ihura na Uganda, u Rwanda rwisobanura na Kenya dore ko umukino wa mbere Kenya yari yesuye u Rwanda. Ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2018, amakipe azaruhuka yongere gukina ku wa gatanu.

Raoul Nshungu

Ikipe ya Kenya ikomeje kwitwara neza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities