Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Gatsibo: Abakozi babiri bo kwa muganga bakurikiranyweho kugurisha Sosoma igenewe abana

Abakozi babiri bo mu kigo nderabuzima cya Nyagihanga, kiri mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo, bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho kugurisha imvange y’ifu igenewe abana muri gahunda y’imbonezamirire.

Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru itangaza ko Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, ku tariki ya 8 Nyakanga yafashe Uwanyirawe Sandrine ufite imyaka 36 na Hakizimana Aimable w’imyaka 24 bakora mu kigo  nderabuzima cya Nyagihanga, bakurikiranyweho  gutwara  ifu y’ibigori ivanze n’iya Soya  byari bigenewe kugaburirwa abana  muri gahunda yo kuboneza imirire yabo bakajya kuyigurisha ku isoko.

Ubusanzwe Uwanyirawe yari umukozi ushinzwe imibereho myiza, naho Hakizimana akaba yari ashinzwe isuku  muri icyo kigo nderabuzima cya Nyagihanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba  Chief  Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko kugira ngo aba bakozi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo basangaga mu isoko uyu mukozi ushinzwe isuku mu kigo acuruza iyo fu akavuga ko yayihawe na Uwanyirawe ngo ajye kuyimugurishiriza.

CIP Kanamugire yagize ati “Ku itariki ya 7 Nyakanga, abaturage babonye Hakizimana acuruza ifu ubundi itangwa nk’inkunga igenewe abana bafite ibibazo by’imirire mibi ngo ibafashe gukura neza, bibaza aho yayikuye, nibwo guhita bahamagara Polisi.”

Yakomeje avuga ko Polisi ihageze yabajije Hakizimana aho yakuye iyo fu, ahita yemera ko yayihawe na Uwanyirawe ngo ayicuruze, ibi kandi na Uwanyirawe arabyemera akavuga ko ariwe wayivanye mu kigo nderabuzima.

Hakizimana bamusanganye ibiro bitanu by’ifu y’imvange y’ibigori na soya, kandi bivugwa ko ikiro kimwe gishobora kugaburirwa abana bagera ku icumi.

Birakekwa ko haba haribwe ifu nyinshi ndetse n’ibindi biribwa bigenewe abana bafite imirire mibi, CIP Kanamugire akavuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza ingano y’ibyibwe.

Yavuze ati “Kugeza ubu ntituramenya neza uko ifu yibwe yose ingana, ariko hari gukorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane uko ingana kugirango bifashe mu iperereza rigikomeje.”

CIP Kanamugire yagiriye inama abakozi bashinzwe imikurire  myiza y’abana mu bigo nderabuzima kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo.

Kuri iyi ngingo yagize ati “Ubundi Leta iba yashyizeho gahunda nk’iyi kugirango ifashe mu mikurire y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, abantu baba bagiriwe icyizere cyo kwita kuri abo bana rero bakwiye gukoresha neza icyo cyizere baba bagiriwe, bakarangwa n’ubunyangamugayo n’indangagaciro.”

Yasoje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bakozi bagafatwa, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.

Aba bakozi bombi b’ikigo nderabuzima cya Nyagihanga bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubakoreho iperereza.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities